Abikorera barasabwa gufasha abahinzi kubona amasoko y’umusaruro wabo

Minsitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Agnes Karibata, asanga abikorera bakwiye gushora imari yabo no mu bikorwa bifasha abahinzi kugurisha ibihingwa beza. Abitangaje mu gihe hirya no hino mu gihugu hari abacuruzi binubira ko batabona aho bagurisha umusaruro wabo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, uyu munsi tariki 18/01/2012, Karibata yagize ati: “Urugaga rw’Abikorera rufite uruhare mu gufasha abahinzi kubona isoko. Rukinjira mu buhinzi rutagiye guhinga ariko rugiye kugurira abaturage imyaka”.

Karibata yatangaje ko abahinzi bakeneye amasoko ariko ntibabona aho bagurishiriza, mu gihe mu karere u Rwanda ruherereyemo hari ikibazo k’ibiribwa. Ikibazo cyakomeje gusakuza cyane ni ikbazo cy’ibigori byeze ari byinshi ariko abaturage babura aho babigurisha.

Ikindi kibazo ni ibiciro by’ibiribwa nk’akawunga bikomeza kwiyongera nyamara iyi minisiteri ikavuga ko umusaruro w’u Rwanda uhagije. Minisitiri Karibata avuga ko biterwa n’uko ababirya biyongereye hakiyongeraho ikibazo cy’inzara igaragara mu karere.

Yakanguriye abaturage kutagurisha imyaka yabo igihe kitageze, ibyo bita “kotsa” kuko bituma umusaruro inganda ziba zikeneye utaboneka.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka