Abiga muri INES Ruhengeri barasanga ‘Ndi Umunyarwanda’ ibategurira ejo heza
Abiga mu ishuri rikuru INES Ruhengeri, baravuga ko babonye gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ibategurira ejo hazaza heza, hazira amacakubiri, urwikekwe ndetse n’umwiryane, bityo ngo baka bagiye kuyigira iyabo.
Ubwo baganirizwaga kuri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » kuri uyu wa mbere tariki 18/11/2013, aba banyeshuri bagaragarijwe ko bitezweho kuba ikiraro gihuza ibihe bishaje n’ibihe bishya, bagira uruhare mu guhindura imyumvire y’abakuze ndetse no kubaka imyumvire y’abakiri bato.
Madame Rose Mary Mbabazi, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’urubyiruko watanze ikiganiro, yagize ati : «Abanyeshuri ba kaminuza n’amashuri makuru tubabona nk’ikiraro gihuza amateka ya kera, ubungubu n’u Rwanda rwifuza. Tubabona nk’umusemburo w’iterambere».

Yongeraho ati : «Uru ni urubuga rwo kubaka ukuri, tukubaka ikizere dushingiye ku kuri tuvugisha umutima, tukanumvikana, ni gute twabikemura. Biduha ikizere cy’uko amateka twanyuzemo tutazongera kuyanyuramo ukundi. Abe amateka twigiraho, ntabe ubuzima tuzongera kubona imbere».
Nteziryayo Richard ukuriye umuryango rusange w’abanyeshuri biga muri INES Ruhengeri, yavuze ko nyuma yo gusobanurirwa ibya gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » biyemeje kuyishyigikira no kuyitera inkunga, kuko ituma biyumvamo Ubunyarwanda bwa nyabwo butagendera ku moko.

Ati : « Iki ni igihe kiza cyo kutwereka amateka, tugahitamo inzira ikwiye y’uko turi Abanyarwanda. Ni aho nshingira nemeza ko iyi gahunda izatugirira akamaro, ikarushaho gutwubaka, tugategura ejo hazaza heza h’Umunyarwanda nyawe utirebera mu ishusho y’amoko ».
Si mu ishuri rikuru INES Ruhengeri gusa baganirijwe kuri iyi gahunda ya « Ndi Umunyarwanda », kuko no mu cyahoze ari ISAE Busogo, ubu akaba ari ishami rya kaminuza y’u Rwanda naho baganirijwe kuri iyi gahunda.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
INES Congraturation
INES congraturation