Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda baramara icyumweru i Roma

Buri myaka itanu Abepisikopi Gatolika mu bihugu byose ku Isi babona ubutumire bwa Papa, aho bajya guhura n’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya i Roma bakaganira na Papa, n’izindi nzego zinyuranye zifasha Papa mu butumwa bwa Kiliziya ku isi.

Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bagiye kwitabira ubutumire bwa Papa
Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bagiye kwitabira ubutumire bwa Papa

Ni muri urwo rwego Abepisikopi Gatolika babonye ubutumire bwa Papa, aho bagiye kumara icyumweru i Roma, mu rugendo bazatangira tariki 06 Werurwe bakazarusoza tariki 11 Werurwe 2023.

N’ubwo Abepisikopi bakorera uruzinduko i Roma uko imyaka itanu ishize, imyaka yari imaze kuba icyenda badakora urwo ruzinduko rwitwa Visite Ad Limina, bakaba baherukaga i Roma muri 2014.

Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ku mpamvu z’urwo ruzinduko, ati “Ni Papa udutumira. Impamvu byatinze ni uko hari ibihugu atarakira tukagenda dukurikirana, none igihe cyacu cyagera ati u Rwanda ni rwo rutumiwe. Twabonye ubutumire bwe mu ntangiriro z’Ukuboza 2022”.

Nk’uko Cardinal Kambanda akomeza abivuga, zimwe mu mpamvu zatumye Abepiskopi b’u Rwanda bamaze imyaka hafi icyenda badakora urwo ruzinduko, harimo imyaka ibiri y’icyorezo cya COVID-19, aho ingendo zahagaritswe.

Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika y'u Rwanda n'abagize Ubunyamabanga bw'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda
Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika y’u Rwanda n’abagize Ubunyamabanga bw’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda

Indi mpamvu ngo ni uko Papa Francisco yari afite gahunda nyinshi, hakiyongeraho n’intege nke kubera izabukuru, ibyo bituma urwo rugendo rukomeza gusubikwa.

Cadinal Kambanda avuga ko bimwe mu byo Kiliziya yagezeho muri iyo myaka icyenda, muri Raporo bagiye gushyikiriza Papa birimo kuba iyogezabutumwa ryarageze kuri benshi nyuma y’uko Paruwasi ziyongereye, Abihayimana n’Abiyeguriye Imana bariyongera, hiyongera kandi n’ingo z’Abakirisitu.

Muri iyo myaka kandi, Kiliziya yahimbaje Yubile y’imyaka 125 ivanjiri imaze igeze mu Rwanda, na Yubile y’imyaka 100 y’Ubusaseridoti mu Rwanda, ndetse na Yubile y’imyaka100 y’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana hakaba hanategurwa Yubile y’imyaka 2,025 y’itangira rya Kiliziya ku isi.

Kiliziya mu Rwanda mu nzira zo kunguka izindi Diyosezi

Ubusanzwe Kiliziya Gatolika mu Rwanda igizwe na Diyosezi icyenda, hakaba harakomeje kwifuzwa ko zimwe muri Diyosezi nini zagabanywamo izindi kubera ubunini bwazo, mu rwego rwo kurushaho kwegera Abakirisitu.

Zimwe muri izo Diyosezi nini, harimo iya Nyundo aho byakomeje kwifuzwa ko yabyara Diyosezi nshya ya Kibuye.

Indi Diyosezi nini ni iya Byumba, aho byifujwe ko yabyara indi ya Nyagatare mu gice cy’Umutara.

Jean Marie Vianney Twagirayezu aherutse guhura n'Abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo agiye kubera umushumba
Jean Marie Vianney Twagirayezu aherutse guhura n’Abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo agiye kubera umushumba

Ni muri urwo rwego, Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko mu byo bazaganira na Papa mu butumwa bazamushyikiriza, harimo kuba Diyosezi zakongerwa mu rwego rwo kurushaho kwegera abakirisitu.

Ati “Ubusanzwe mu ruzinduko nk’uru hari ubutumwa tuba tugiye kumusangiza, uko Kiliziya irimo kugenda yaguka, Paruwasi nshya zamaze gushingwa n’abakirisitu bariyongera, ni ukwiga ukuntu Diyosezi zikiri nini zagabanywa kugira ngo dushobore kwegera abakirisitu kurushaho”.

Arongera ati “Biri mu bubasha bwacu nk’Abepisikopi gushinga Paruwasi, ariko gushinga Diyosezi nshya biri mu bubasha bwa Papa, ikindi dufite imiryango mishya ivuka y’Abiyeguriye Imana, imiryango mishya ivuka tubanza kuyisuzuma, hanyuma ikemezwa n’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya i Roma”.

Gushyira Rugamba Cyprien n’umuryango we mu rwego cy’Abahire ni ingingo izigwaho

Cardinal Kambanda kandi yagarutse ku busabe bwa Kiliziya y’u Rwanda bwo gushyira mu rwego rw’Abahire Rugamba Cyprien, umugore we Mukansanga Daphose n’abana babo, nyuma y’uko bagaragaje kuba abahamya b’ukwemera n’urukundo mu gihe kitari gisanzwe.

Ni muri urwo rwego, Cardinal Kambanda akomeje gusaba Abakirisitu isengesho kuri icyo cyifuzo ati “Dufite abagaragu b’Imana Cyprien Rugamba na Mukansanga Daphose n’abana, bagaragaje kuba abahamya b’ukwemera n’urukundo mu bihe bikomeye twanyuzemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Arongera ati “Turasaba Abakirisitu gukomeza gusenga kugira ngo Imana itugaragarize ugushaka kwayo babe bashyirwa mu rwego rw’Abahire, ibi ngibi bizafasha iyogezabutumwa ry’umuryango, aho tuzaba dufite umuryango nk’abavugizi n’urugero rw’ingo ziharanira ubutungane, ni n’uburyo bwo kuvugurura iyogezabutumwa kuko ni ikibazo gihoraho dusangiye n’abandi mu Kiliziya hose aho hakenewe kuvugurura iyogezabutumwa”.

Jean Marie Vianney Twagirayezu uherutse kugirwa umushumba wa Diyosezi ya Kibungo na we azifatanya na bagenzi be muri urwo ruzinduko
Jean Marie Vianney Twagirayezu uherutse kugirwa umushumba wa Diyosezi ya Kibungo na we azifatanya na bagenzi be muri urwo ruzinduko

Cardinal Kambanda kandi, yavuze ko hari abasore benshi bashaka kwiyegurira Imana mu busaseridoti n’abakobwa bashaka kwiyegurira Imana mu miryango y’abiyeguriye Imana, ibyo byose ngo bikaba bisabwa gutegurwa neza, kugira ngo inkuru nziza yamamazwe hose.

Nk’uko Cardinal Kambanda abivuga, ngo ni ibyishimo kuba Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bagiye gukorera uruzinduko i Roma buzuye (ari icyenda), nyuma y’uko Papa ahaye Diyosezi ya Kibungo umushumba ku itariki 20 Gashyantare 2023, ari we Jean Marie Vianney Twagirayezu.

Avuga ko n’ubwo atarahabwa inkoni y’ubushumba ku mugaragaro, na we yemerewe kuzifatanya n’abandi muri urwo ruzinduko.

Ati “Ugutorwa k’umushumba wa Kibungo kwaziye igihe. Twari tugiye kugenda tutuzuye turi umunani muri Diyosezi icyenda, ubu rero noneho tuzagenda twuzuye, biri n’amahire na we tuzajyana n’ubwo hataraba umuhango wo kubuhabwa, ariko iyo Umwepisikopi amaze gutorwa na Nyirubutungane Papa, aba yinjiye mu rwego rw’Abepisikopi, gahunda zose azijyamo, biri amahire na we tuzajyana”.

Uko gahunda y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda mu ruzinduko i Roma iteye, bazagirana ikiganiro na Papa ku itariki 10 Werurwe, ku itariki icyenda bahure n’ubunyamabanga bukuru bwa Vatikani, ku itariki indwi bahure n’abakuriye ibiro bya Papa bishinzwe iyogezabutumwa, bakazaturira n’igitambo cya Misa muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero i Roma.

Papa Francis agiye guhura n'Abepisikopi Gatolika b'u Rwanda
Papa Francis agiye guhura n’Abepisikopi Gatolika b’u Rwanda

Cardinal yagize icyo asaba abakirisitu, ati “Turabasaba isengesho cyane cyane kuri uriya munsi wa Gatanu duhura na Nyirubutungane Papa, no kuri uriya munsi tuzatura igitambo cy’Ukarisitiya muri Kiliziya nkuru ya Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ķu rwego r’Ubuhire Rugamba Sipiriyani asabirwa kwinjizwamo,ntabwo hakongerwaho n’izindi ntore za Nyagasani zitanze n’ubuzima bwabo bukagenda mu bihebitari byoroshye?
Urugero:sr Niyitegeka Félicitée,Abana b’inyange
Padri w’iNdera Ananie Rugasira
n’abandi bitwaye nka bo.

sibomana sylidio yanditse ku itariki ya: 5-03-2023  →  Musubize

@ Sylidion,reka ngusubuze nkurikije uko bibiliya ivuga.Kuba umuntu yagirwa "umutagatifu" cyangwa "umuhire",ibyo bireba Imana yonyine ishobora kureba mu mutima niba turi beza. Paapa ntafite ubwo bushobozi.Ijambo ry’Imana,rivuga ko abantu twese turi abanyabyaha,na Paapa arimo.Kandi rikavuga ko "nta mutagatifu ubaho,keretse Imana yonyine".Kwiha uburenganzira imana itaguhaye (usurpation),ugira abantu abatagatifu,ni icyaha gikomeye cy’ubwibone,kubera ko Imana ariyo yonyine Nyirubutungane nkuko bible ivuga.

nkuranga egide yanditse ku itariki ya: 5-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka