Abayobozi bo mu ntara y’Amajyaruguru batuzuza inshingano zabo bagiye guhagurukirwa
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru aratangaza ko abayobozi b’uturere badashyira mu bikorwa ibyo biyemeje batazabihanganira kuko byaba ari uguta igihe.
Guverineri Bosenibamwe yavuze ko atari byiza ko abayobozi baza mu nama bakabeshya hanyuma bakagenda bakiyicarira ntibakore ibyo bemeye.
Mu nama yahuje Minisitiri w’ubuzima, abayobozi b’intara y’amajyaruguru n’abayobozi b’ibigonderabuzima bitandukanye byo muri iyi ntara, Guverineri Bosenibamwe yagize ati: “Iyo ubajije umuyobozi uti kuki mitiweli mutageze ku ijana ku ijana, akujyana muri tewori (theory) nyinshi za politiki, ariko ahanini ni ukukubeshya. Nongere mbisubiremo ntabwo tuzihanganira umuyobozi ushushanya, udakora ibyo ashinzwe”.
Muri iyo nama yabaye tariki 16/02/2012, Guverineri w’intara w’Amajyaruguru yongeyeho ko byaba byiza abo bayobozi bavuze ko batazabishobora bikamenyekana.
Yavuze ko abayobozi nk’abo bagiye gufatirwa ibyemezo bikomeye, kuko u Rwanda rugeze mu gihe cy’amajyambere yihuta bisaba ko abantu bakora bivuye inyuma.
Imibare yagaragajwe yerekana ko nubwo muri rusange igikorwa cyo kwitabira ubwisungane mu buvuzi kigenda neza muri rusange, hari uturere two mu ntara y’amajyaruguru twaterereye iyo.
Mu nama yaherukaga abayobozi bo muri iyo ntara bari biyemeje ko kwitabira ubwisungane mu kwivuza bizagera ku ijana ku ijana.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyangezi Bonane nka Mayor w’Akarere ka Gicumbi twaramurambiwe, ariko se umuntu watowe ku ngufu twamwanze, n’ubu akaba agihanyanyaza yitwaza ko yabaye mu ngabo z’Inkotanyi n’ubu ngo akaba akizirimo, ntacyo amze uretse gusubiza inyuma akarere ka Gicumbi. twe turi abakozi ariko turambiwe discours z’amafuti, igitugu, guhiga abamubwiza ukuri, ubu njye ndi impfubyi mba i Kigali, niyo wagira ute sinasubira muri Gicumbi ikiyoborwa n’umutekamutwe. Ariko se arabeshya Kagame akabyemera uwo atashobora wundi ni nde? Iterabwoba rye twararihaze iyo abuze icyo ashinja abamubwiza ukuri abita Interahamwe nabo babura uko babigenza bagahungira i Kigali, Uganda n’ahandi, ubuiryo ayobora burimo kutwangisha Leta klu buryo akarere mayobora kameze nko kuba muri gereza. Kugeza ubu ntituramenya umuntu utuma aguma ku buyobozi, bamwe bavuga ko ashyigikiwe n’ingabo, abandi bakavuga ko ari inshuti ya Nziza na Barikana, ariko bashatse bamuta kuko asebya abamushyigikiye. Twe ntitumushaka kandi tuzakomeza kumuhunga igihe cyose banze kumudukiza. Mwabonye aho umuntu yiyamamaza amaze imyaka irenga 7 ayobora abantu bakamwanga, mwabonye aho umuntu ashuka inzego zose zikagwa mu mutego w’amafuti kubera inyungu ze bikemerwa. Papa yari inshuti ye ubu barashwanye kubera ko yifuje kumwaka na ruswa akayimwima, ashaka no kumugerakaho Jenoside biranga. Mudutabare hakiri kare kuko hasigaye kujya mu muhanda kandi bizabazwa benshi paul KAGAME nahaguruka akabibabaza. Ikindi nareke ingutiya za ba mama kuko aratanga urugero rubi. Joy Kacyiru Kigali City
Ahubwo nasabaga abanyamakuru ba kigalitoday ko mwazanyarukira i GICUMBI mukirebera uko bimeze naho abaturage baragowe kabisa.
Ni uko ni uko Guverineri.Ahubwo ibyo mubibonye aribyo bakora gusa,.None se usibye kubeshya wagize ngo biriya imihigo ivuga biba aribyo?reka da!Ibyikigihe byose ni ugukabya gusa kugirango abayobozi nyine bagaragaze ko bakora.Byahe byo kajya.Ugeze i GICUMBI ho ni agahomamunwa.Abaturage ibibazo byarabarenze cyane cyane iby’imiturire aho usanga ingirwabatekiniye zarabuze icyo zikora.Hari nk’abaturage bafite ikibazo cy’ibibanza i Gihembe ngo bamaranye imyaka irenga 2 (nabisomye ku Umuseke.com ariko nagerageje kuvugana na bamwe,biteye agahinda.None se ubwo wambwira ngo Nyangezi icyo kibazo ntakizi?Yabuze igisubizo se?Yirirwa abeshyabeshya gusa.Amagambo aryoshye yo muri GICUMBI ni excellent,ariko wajya mubikorwa.Ashwi da!