Abayobozi bo mu majyaruguru basabye imbabazi Kagame kubera ko bamwe banduje isura yabo
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime yasabye imbabazi Perezida Kagame mu izina ry’abandi bayobozi n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru kubera ko bamwe mu bayobozi bo muri iyo ntara banduje isura yabo bagambaniye igihugu bagakorana n’umutwe wa FDLR mu bikorwa byo guhungabanya umudendezo w’igihugu.
Kuva muri Werurwe uyu mwaka, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itatu n’ab’utugari, umuyobozi mu biro by’ubutaka ku karere na Perezida wa njyanama w’umurenge bose bo mu Karere ka Musanze batawe muri yombi bakekwaho kugambanira igihugu bakorana na FDLR.
Mu kiganiro n’abavuga rikumvikana basaga 600 bo mu Ntara y’Amajyaruguru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu 05/06/2014 mu Karere ka Musanze, bwana Bosenibamwe n’ijwi rigaragaza guca bugufiya yasabye imbabazi umukuru w’igihugu.

Yagize ati: “Mu izina ry’abo bose batwanduje kuko umukobwa aba umwe agatukisha bose, ariko turemera responsabilite (uruhare) yacu twese ko batubayemo nk’ibirura twese ariko baraduhemukira. Mu izina ry’abaturage n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru nagira ngo mboneraho umwanya wo kubasaba imbabazi nyakubahwa perezida.”
Umukuru w’igihugu agarutse kuri icyo kibazo, yasubije amaso inyuma mu mateka mabi ya Jenoside u Rwanda rwanyuzemo, yabajije abayobozi niba amasomo bakuyemo adahagije bakaba bashaka kubisubiramo, yababwiye ko bagomba guhitamo neza aho baganisha igihugu cyabo.
Perezida Kagame kandi yanenze bikomeye ko imwe mu miryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu n’ibihugu ivugira abahungabanya umutekano mu Rwanda, yashimangiye ashimitse ko ibyo bigisha nabo ubwabo batabikora.
Amajyambere ariyongera ariko haracyakenewe kongerwamo imbaraga
Nk’uko byemezwa na Dr. Agnes Kalibata, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, ngo umusaruro uva ku buhinzi warazamutse cyane, hamwe wikuba inshuro eshanu ahanini kubera gukoresha inyongeramusaruro, aha yatanze urugero ku musaruro w’ibirayi wavuye ku toni eshanu ugera ku toni 25.

Icyakora nubwo umusaruro wazamutse, Perezida yagaragaje ko atanyuzwe mu gihe ushobora kugera ku toni 40 kuri hegitare, asanga ko hari ibindi byakorwa kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera kuri hegitare nko kongera imbaraga mu gushyiraho imirima y’icyitegererezo abahinzi bakayigiraho.
Ku kibazo cy’ibikorwaremezo, umuriro w’amashanyarazi wariyongereye uva kuri 8% ugera ku gipimo cya 22% muri iyo ntara n’imihanda ya kaburimbo Musanze-Cyanika na Base-Gicumbi na Nyagatare ikaba iri mu nzira zo gukorwa vuba aha.
Umuhanda wa kaburimbo ugomba kugera ku Bitaro bya Butaro ureshya n’ibirometero 62 wagombaga kuba waratangiye kubakwa guhera mu mwaka wa 2012 ariko imirimo ikaba yaradindiye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo no gutwara abantu, Dr. Alexis Nzahabwanimana yemeye ko bagize uburangare ariko yizeza ko inyigo igiye gutangira ugakorwa vuba.

Abikorera bagaragarije umukuru w’igihugu ko ibyo bemerewe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro n’Ikigo gishinzwe ibikorwaremezo (RTDA) nk’ibikorwaremezo byo kuborohereza mu kumenyeshanisha imisoro n’amahoro ku mupaka wa Cyanika bitakozwe.
Iki kiganiro cyamaze nk’amasaha atatu cyitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari tw’Intara y’Amajyaruguru n’abayobozi bagize nyobozi z’uturere, abahagarariye njyanama z’uturere n’abikorera.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ubundi governor ni umuntu mwiza akora uko ashoboye kugira ngo intara yacu ikomeze itere imbere usibye ko ntawibira abamuvangira kandi utaribwa ntamenya kurinda ngirango izo mbabazi barazikwiye ariko nabo bakarushaho kurinda umutekano kandi bakitandukanya n’umwanzi burundu.
turababariye ntibazongere gukorana n’umwanzi ahubwo bafunge inzira zose yanyuramo
Inyigo y’umuhanda wagombaga kubakwa mu myaka 2 ishize nibwo igiye gukorwa?????? yewe H.E.ntabayobozi bazi gukora ufite bahagije kbs!!
Umuhanda Base- Gicumbi- Nyagatare wo igihe wahereye uvugwa wo uzatangira ryari?