Abayobozi bo mu Burasirazuba barihanangirizwa kudafatirana abaturage bashaka serivise
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, arihanangiriza abayobozi bafata bugwate umuturage wazinduwe no kubasaba serivisi kubera ko hari ibyo yagombaga gukora atakoze.
Yatanze urugero rw’umuturage ujya gusaba serivisi ku murenge yagerayo abayobozi bakanga kumuha serivisi ashaka kubera ko wenda atarishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, cyangwa indi misanzu.
Ibi Guverineri Uwamariya abigereranya no gufata umuturage bugwate ngo abanze akore ibyo atabashije gukora kugira ngo abone guhabwa serivisi afitiye uburenganzira.
Guverineri yabisobanuye muri aya magambo “Ntibikwiye ko umuturage wazinduwe no gusaba serivisi runaka agirwa ingwate kugira ngo abanze yishyure n’ibyo atakoze byose. Umuturage ntakwiye kuza kugusaba serivisi ngo ubanze unamwishyuze umusanzu w’amashuri cyangwa uw’ubwisungane mu kwivuza, ugomba kumuha serivisi yaje kugusaba”.
Nta muyobozi n’umwe Guverineri atunga agatoki mu Ntara y’Uburasirazuba, ariko avuga ko hari aho abayobozi nk’abo bagaragaye.
Avuga ko hari bamwe mu bayobozi batamenya gukora ubukangurambaga kuri zimwe muri gahunda za Leta kugira ngo abaturage bazumve neza, ahubwo ugasanga babategera ku zindi serivisi bakenera bikaviramo bamwe mu baturage guhohoterwa.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yatanze amabwiriza yo kurushaho guha umuturage serivisi inoze by’umwihariko kubera ko u Rwanda rukomeje kwamamara mu ruhando mpuzamahanga nk’igihugu gitanga serivisi nziza ku baturage ba cyo.
Guverineri Uwamariya yasabye abayobozi kugaragaza serivisi zitangirwa mu biro bakoreramo kandi amazina ya buri muyobozi akagaragara ku biro bye, kandi ibyo bigakorwa kuva nibura kuva ku rwego rw’akagari.
Yanibukije abaturage kuzuza inshingano za bo kuko abayobozi ubwabo batabasha kugera ku byo baba bahize kugeraho, anavuga ko yifuza ko mu myaka iri imbere hajya habaho isuzuma ku buryo serivisi zatanzwe kugira ngo zirusheho kunozwa.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|