Abayobozi batandukanye batanze imfashanyo mu nkambi ya Kiyanzi

Abayobozi batandukanye bagize intara y’iburasirazuba hamwe n’ingabo n’abapolisi basuye inkambi ya Kiyanzi, tariki 24/09/2013, banageza ku baturage imfashanyo zirimo imyenda n’ibindi bitanndukanye.

Iyi nkunga igizwe n’ibiribwa, imyambaro n’ibindi bikoresho bitandukanye yari imaze igihe ikusanywa bakaba barayikusanyije bashyiramo n’ibindi byari bivuye mu turere tugize intara y’iburasirazuba.

Bimwe mu biribwa byahawe impunzi ziri mu nkambi ya Kiyanzi.
Bimwe mu biribwa byahawe impunzi ziri mu nkambi ya Kiyanzi.

Nyuma yo guhabwa izi mfashanyo abaturage bari muri iyi nkambi bishimiye uburyo bahawe iyi mfashanyo nkuko umwe mu babihawe witwa Mandazi Casmir yabitangaje.

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Uwamariya Odette, nyuma yo kugeza ubutumwa bw’urukundo kuri aba Banyarwanda anabasaba gutekana kuko bari mu gihugu cyabo n’ubwo bagifite ibibazo by’ubuzima babayeho mu nkambi, akaba yasabye n’abakozi bashinzwe kubagezaho imfashanyo iba yabonetse kujya babikora mu buryo bunoze.

Mubyo bahawe harimo n'ibitoki.
Mubyo bahawe harimo n’ibitoki.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe iyi nkambi ya Kiyanzi ibarizwamo, Murayire Protais, arizeza ko uburyo bwakoreshejwe mu gushyikiriza imfashanyo abari mu nkambi bunoze kuko bakurikije ibintu bihari n’umubare w’imiryango 20 usanga muri buri bloc.

Umubyeyi ahabwa imyenda hamwe na Matera.
Umubyeyi ahabwa imyenda hamwe na Matera.

Inkambi ya Kiyanzi irimo Abanyarwanda nasaga 4000 batujwe muri blocs 32; aho buri bloc irimo imiryango 20. Buri muryango mu nkambi wabonye ku mfashanyo y’ibiribwa bitandukanye imyambaro n’ibikoresho.

Grégoire Kagenzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka