Abayobozi baributswa ko bashinzwe guteza imbere uduce bayobora
Abayobozi b’ibanze mu ntara y’Amajyaruguru baributswa ko bafite inshingano yo guteza imbere aho bayobora, bafatanya n’abayoborwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.
Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, kuri uyu wa kabiri tariki 15/05/2012, mu isuzuma ry’aho mihigo y’umwaka 2011-2012 igeze ishyirwa mu bikorwa, ndetse n’aho itegurwa ry’imihigo y’umwaka 2012-2013 rigeze.
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru yibukije ko abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba gutura aho bakorera, kugira ngo babashe gukurikiranira hafi iterambere ry’aho bashinzwe kuyobora, aboneraho kwibutsa ababirengaho ko baba birengagiza inshingano zabo.
Yagize ati “Hari abavuga ngo ni mu cyaro; nibyo koko kandi ni wowe ushinzwe gukura ako gace mu bwigunge. Nanjywe ubwanjye iyo ngiye kuva aho nkorera nsaba uruhusa”.
Bamwe mu bayobozi batuza imiryango yabo mu mijyi yegeranye n’uduce bakorera mo, maze bagakora bataha, cyangwa se bakajya mu zindi gahunda aho badakorera nyuma y’akazi; ibi kandi ngo ntabwo biba bikwiye.
Umuyobozi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru, C/Supt. Gumira Gilbert, yavuze ko azakurikirana icyo kibazo kugirango aho kiri bikosorwe.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko rero ibi byagombye gusabwa n’abayobozi mu rwego rwa Politiki si Police yagombye kwivanga rwose mu bikorwa bijyanye na Politiki! Ibi bikunze kwigaragaza aho abasirikare n’abapolisi batazi ko hari ibyo batagomba kwivangamo cyane cyane ibirebana na Politiki! Itegeko nshinga ntiribibemerera. Ari ikibazo kirebana n’umutekano ni ngombwa ko Police igira ibyo igiramo abaturage inama, ariko no muri Politiki y’imiturure koko??!!!
Nibyo nibajye baba hafi y’abaturage bashinzwe kuyobora.Basabye akazi ngo bafashe abaturage bababe hafi.Nkaba numva uwumva adashaka kwegera abo ayobora no kubana nabo amanywa n’ijoro yareka akazi akajya kwibanira n’umuryango muri iyo mijyi bitahiramo.Nibatube hafi,baduhumurize igihe cyose tubakeneye tubabone kuko ubuyobozi ntiburangirana n’amanywa.No mu ijoro tuba tubakeneye.