Abayobozi barasabwa guha agaciro ibyo abaturage banenga

Abadepite bamaze iminsi 10 basura Akarere ka Nyamasheke basabye abayobozi guha agaciro abaturage batinyutse bakagaragaza ibitagenda.

Babisabye abayobozi guhera ku rwego rw’akagari kugera ku karere, kuri uyu wa 26 Mutarama 2016, ubwo babagezagaho ibyo bakuye mu ngendo bahakoreye basura abaturage, bareba aho bageze mu iterambere.

Abayobozi mu nzego zitandukanye biyemeje gushyira mu bikorwa inama bagiriwe n'abadepite.
Abayobozi mu nzego zitandukanye biyemeje gushyira mu bikorwa inama bagiriwe n’abadepite.

Depite Karenzi Theoneste na Kankera Marie Josee basabye abayobozi kumenya kwihanganira abaturage batinyuka bakababwira ibikwiye gukosoka aho bayobora, ntibabifate nko kwerekana cyangwa kubarega ko badakora.

Depite Karenzi yagize ati “Umuturage ukubwiye ibitagenda ntabwo aba ashaka kwerekana ko udakora! Iiyo myumvire ikwiye guhinduka kuko iyo umenye ikibazo umenya n’uko wagikemura, ugira Imana abona umugira inama”.

Depite Karenzi yabasabye kumva inama bagiriwe kandi ntihagire umuturage bahora ko yabwiye abadepite ibitagenda.

Yagize ati “Turizera ko inama twabagiriye bazazikurikiza, n’ubundi tuzagaruka. Dusanze hari umuturage wazize ibyo yatubwiye uwo muyobozi yabibazwa”.

Uretse iyi nama, abadepite basabye abayobozi gukora nk’ikipe bagafashanya gukemura ibibazo, bakamenya gukorera ku ntego ndetse bakihutira gukurikirana ibikorwa hakiri kare, kandi bakamenya ibyihutirwa gukorwa kuko ibikeneye amafaranga bitahita biyabonera rimwe.

Babivugiye kuba basanze hari ikibazo cy’isuku mu baturage, hakiri n’abadafite imisarane n’ingarane hakaba n’abakirarana n’amatungo. Ibi bikaba byiyongera ku kibazo cy’imirire mibi ahanini ishingiye ku kutagira uturima tw’ibikoni.

Basabye kandi ko abayobozi barushaho gusura abaturage bakihutira kubasobanurira gahunda za Leta n’ amategeko mashya nk’ay’imisoro kandi bakajya babagezaho ifumbire n’ibindi bakenera ku gihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien, yijeje abo badepite ko inama bagiriwe bazazikurikiza, bagasohoza neza imihigo bahize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka