Abayobozi bakuru ba FDLR intambara barwana ngo ni izo gucunga iminsi yabo ku isi

Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR witandukanyije na bo afata icyemezo cyo gutaha mu rwamubyaye atangaza ko umutwe wa FDLR udafite imbaraga zo gufata igihugu kuko intambara urwana zigamije ko abayobozi bakuru bayo bacuma iminsi ngo bazageze igihe cyo gupfa bataryojwe ibyaha bakoze.

Lit Col. Mbarushimana Etienne wari umugenzacyaha mukuru muri FDLR, avuga ko yakoranaga bya hafi n’abayobozi bakuru ba FDLR barimo Gen. Mudacumura na Yamuremye. Mu nama zabo z’akazi, Gen. Mudacumura ngo yakunda kubwira abasirikare bakuru ko intambara barwana ari zo gucunga iminsi kugeza bapfuye.

Mu rurimi rw’igifaransa, Lit Col. Mbarushimana yagize ati: “Nous devons gerer cette guerre pour aspirer notre mort lente, ” umuntu acishirije, ni ukuvuga ngo turwane iyi ntambara buhoro buhoro ducunga igihe cyacu cyo gupfa.

Lit Col. Mbarushimana Etienne wahoze muri FDLR asobanura ko intambara za FDLR nta kindi zigamije ngo ni zo kubafasha gucunga iminsi yabo ku isi.
Lit Col. Mbarushimana Etienne wahoze muri FDLR asobanura ko intambara za FDLR nta kindi zigamije ngo ni zo kubafasha gucunga iminsi yabo ku isi.

Abahoze muri FDLR bashimangira ko bazi neza imikorere yayo kandi nta bushobozi ifite bwo gufata u Rwanda rufite igisirikare gikomeye kuko barabigerageje inshuro nyinshi birabananira; nk’uko Maj. Bimenyimana Bonaventure uzwi ku izina rya “Kobra” abisobanura.

Ati: “Afande twaragerageje turi muri FDLR biratunanira, abantu bajye bemera icyo bita kwemera bekujya babeshya. Kwirirwa umuntu aravuga ngo arategura intambara ngo azaze kurokirita (kwinjiza mu gisirikare) aba-ofisiye batashye wenda birashoboka ko hari umwe wabijyamo ariko nzi neza ko nta muntu ushobora kuza akanshukashuka ngo mbyemere, ibyo bakora turabizi kandi tuzi imbaraga igihugu gifite uri hanze ari kwibeshya.”

Bamwe mu bahoze mu mutwe wa FDLR batahutse n’abasezerewe mu ngabo z’iguhugu bakoreshejwe na FDLR na RNC mu bikorwa bihungabanya umutekano batera amagerenade yahitanye ubuzima bw’Abanyarwanda. Ngo hari n’abandi barimo gukoreshwa mu gutegura ibindi no kwinjiza intwaro.

Maj. Kobra nawe wahoze muri FDLR ati twarageraje inshuro nyinshi biratunanira bajye bareka kubeshya.
Maj. Kobra nawe wahoze muri FDLR ati twarageraje inshuro nyinshi biratunanira bajye bareka kubeshya.

Mu nama yagiranye n’inkeragutabara zo mu Turere twa Musanze na Burera, kuri uyu wa Kane tariki 15/05/2014, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Lit. Gen. Fred Ibingira yagarutse ku byiza by’umutekano aho yabibukije ko umutekano ari umusingi w’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.

Mu mvugo irimo uburakari, Gen. Ibingira yihanangirije abasirikare basezerewe ku rugamba bashobora kujya kwifatanya n’umwanzi mu bikorwa bihungabanya umutekano, gusa yabwiye ko bagomba no kwemera ingaruka zikomeye bazahura nazo.

Umugaba mukuru w'Inkeragutabara, Lit Gen. Ibingira Fred yaburiye abazakorana n'umwanzi ko bazahura n'ingaruka zikomeye.
Umugaba mukuru w’Inkeragutabara, Lit Gen. Ibingira Fred yaburiye abazakorana n’umwanzi ko bazahura n’ingaruka zikomeye.

Mu nama zikorwa mu mirenge, abari muri FDLR basabye ko bajya bahabwa ijambo bagasobanurira abaturage bashobora gushukwa imikorere ya FDLR n’uko ihagaze uyu munsi.

Impuguke mu by’umutekano wo mu karere bemeza ko imbaraga za FDLR zagabanutse cyane yaba mu bikoresho n’umubare w’abarwanyi, abasigaye bagereranya ko bari hagati ya 1500 na 2000.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

Cobra arabeshya navugeko yarambiwe akitahira areke abafite umuhate bagerageze naho Ibingira niba fdrl idateyubwoba kuki arimokwirakaza akanga abaturage ahubwo nagende ajye ikigali yiryamire kukofdrl yarangiye.

rukesha yanditse ku itariki ya: 16-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka