Abayobozi bagaragaraho imyitwarire idahwitse bafatiwe ingamba

Urwego rw’Umuvunyi, kuri uyu wa 17/10/2012, rwatangaje ko rwafashe ingamba mu gukumira abayobozi bitwara nabi mu myanya barimo cyangwa bakoresha nabi imari ya Leta.

Ikibazo cya ruswa nicyo cyakomeje gushyirwa mu majwi kuba ku isonga mu gutuma inyerezwa ry’umutungo wa Leta ryoroha n’igenzura ryawo rikagorana, kuko ari igikorwa gikorwa n’impande zombi kandi rumwe rudashobora kwivamo.

Nubwo Leta y’u Rwanda iza ku isonga mu karere mu kurwanya ruswa, ikigero cy’abavugisha ukuri kuri ruswa baracyari bacye. Ibyo biterwa ahanini n’abayobozi bo hejuru bakanga abakabatanzeho amakuru bitwaje imyanya barimo.

Ibyo kandi bitera ubwoba abaturage n’izindi nzego zirimo itangazamakuru zitanga amakuru, ku mpamvu z’inyungu runaka zabo; nk’uko bitangazwa na Augustin Nzindukiyimana, wari usanzwe ari Umuvunyi mukuru w’agateganyo.

Ku bibazo bijyanye n’uko hari bamwe mu bayobozi bagaragarwaho amakosa ntibahanwe nk’uko bikwiye, Umuyobozi mu ishami rishinzwe imyitwarire y’abayobozi, Aime Kajangana, avuga ko ibihano biteganywa n’amategeko kandi ko biterwa n’imyitawrire y’umuyobozi runaka kuko ari nayo ahanini ishingirwaho mu gushyiraho ibihano.

Ibyo bikubiye mu itegeko nimero 61/2008 ryo kuwa 10/09/2008, rigena imyitwarire y’abayobozi aho hakoreshwa iperereza ku myitwarire y’abayobozi mu gusesengura amabwiriza ashyirwaho niba adahinduka uko babitekereje.

Kugeza ubu abayobozi 494 ntibagaragaje imitungo yabo, bitewe n’ikibazo cy’ikoranabuhanga ritabageraho mu cyaro.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 3 )

None se muzakemura gute ikibazo cya ruswa mu itangwa ry’amasoko aho bimaze kuba umuco ngo uhabwa isoko ni uwatanze icya 10 ahubwo ugasanga Leta yahenzwe kugira ngo babone ayo bagabana abayobozi se ko baba babiri inyuma

tangazi yanditse ku itariki ya: 18-10-2012  →  Musubize

Na DG wa IRST ntimumusige mu bayobozi bigize nabi badindiza umurimo bari mu makimbirane n’imanza n’abakozi gusa.

Mubihanize cyangwa mubakureho yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

nibyo rwose hari batwigezaho nkana cyane wasaba service ntuyihabwe akitwa umwanya bishobotse mwanaduha number zajya zibahamagara mugihe yigize ukuntu rwose bijya biturya bakangukangisha ngo serivice zose ni zaleta or akarere rwose mutangize iyo gahunda kuko hari aho turenganwa pe

Jean RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka