Abayobozi ba Kongo bari mu Rwanda ku kibazo cy’abarwanyi ba M23 bahahungiye
Minisitiri w’ingabo wungirije muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), René Nsibu, kuva tariki ya 02/02/2015 ari mu Rwanda aciye mu Karere ka Rubavu kugira ngo akurikirane ikibazo cy’abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda mu mwaka w’2013.
Avugana n’itangazamakuru ubwo yari ageze mu Karere ka Rubavu, René Nsibu yatangaje ko agenzwa n’ikibazo cy’abarwanyi ba M23 bari mu Rwanda mu kugarura amahoro arambye muri RDC, ngo abarwanyi ba M23 bahungiye mu bihugu baturanye nayo bagarurwe mu gihugu.

Uretse kuganira n’u Rwanda uburyo abarwanyi ba M23 basubizwa mu gihugu cyabo, tariki ya 03/02/2015 yanasuye ahabitswe intwaro abarwanyi ba M23 binjiranye bahunga mu gihe cyo gucikamo ibice bibiri; kimwe gishyigikiye Runiga cyahungiye mu Rwanda hamwe n’icyari cyiyobowe na Bg Gen Sultan Makenga.
Abarwanyi 600 bari bashyigikiye Pasiteri Runiga nibo binjiye mu Rwanda nyuma yo gutsindwa na Makenga, bamburwa intwaro bajyanywa mu nkambi iri mu Karere ka Ngoma kure y’umupaka wa w’u Rwanda na RDC.

Gucyura abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda biri mu buryo bwo gushyira mu bikorwa icyo RDC isabwa birimo gucyura abarwanyi bahungiye mu bihugu bituranye nayo, ariko biri no mu kugarura amahoro mu karere.
N’ubwo RDC yitaye ku kibazo cyo gucyura abarwanyi bayo bahungiye mu bihugu biyikikije, René Nsibu yatangaje ko igihugu cyamaze kwiyemeza guhashya abarwanyi ba FDLR no kubambura intwaro ku ngufu, nyuma y’uko abazishyize hasi ku bushake boherejwe i Kisangani.
Cyakora kugira ngo abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda bashobore gusubizwa muri RDC hagomba kuba ibiganiro kugira ngo kubacyura bitazatera ibibazo nk’ibyabonetse mu gihugu cya Uganda mu kwezi k’Ugushyingo 2014, ubwo abarwanyi ba M23 bari bashyigikiye Makenga bahahungiye bari bagiye gusubizwa muri RDC ku gahato bigateza akaduruvayo. Abarwanyi ba M23 bacyurwa boherezwa mu nkambi ya Kamina.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ibiganiro koko bizabeho kandi aba barwanyi bazacungirwe umutekano nyawo nibasubira iwabo maze barebe ko batazataha ariko mu gihe haba haterekanwa aho bazashyirwa batashye n’umutekano usesuye bashatse bakwigumira i Rwanda
Ese kobaza gushakira izompunzi za m23 bazi neza ko zirimurwanda koko cg nukugirango bashotore urwanda barushakeho impamvu zitumvikana baretse igihugu kifitiye amahoro numutekano kigasagamba nabayobo beza...
intambara irasenya ntiyubaka ni mwumvikane.
intambara irasenya ntiyubaka ni mwumvikane.