Abayobozi b’uturere na ba rwiyemezamirimo baratungwa agatoki mu kurya ruswa y’amasoko
Ubushakashatsi bushya bwa Transperency Rwanda buratunga agatoki abayobozi bakuru b’uturere na ba rwiyemezamirimo, buvuga ko amasoko menshi atangwa mu buryo bugaragaramo ruswa ku mpande zombi.
Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuwa gatatu tariki 27/06/2012, buvuga ko ruswa igaragara mu gihe abatekinisiye b’uturere batanga amasoko basaba ibyangombwa n’ibindi bisabwa rwiyemeza mirimo ugomba guhabwa isoko.
Transparency Rwanda ivuga ko ufite uwo mwanya agena ibisabwa agendeye ku byo rwiyemezamirimo ashaka guha isoko yujuje neza, aha kenshi ashyiramo n’ibindi byangombwa by’ibicantege kandi bitabasha kumvwa n’abandi ba rwiyemezamirimo bapiganirwa iryo soko.
Ibi bikurikirwa no gutanga itangazo rihamagarira ba rwiyemeza mirimo gupiganwa rishyirwa ahagaragara habura iminsi mike, cyangwa amasaha nyamara uwo bashaka guha isoko we aba yarabimenyeshejwe hakiri kare ku buryo aba yarabyiteguye bihagije.
Mupiganyi Apollinaire, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda yongeraho ko ruswa igaragara cyane mu kugenzura ishyirwamubikorwa ry’amasoko nk’uko biba byateguwe.
Kuba ruswa yagaragara ku batanga amasoko biterwa n’impamvu z’ubumenyi n’ibikoresho bike ku bakozi b’uturere ariko impamvu nini ngo ni umushahara muto uhabwa abo bakozi; nk’uko byasobanuwe na Theogene Karake, Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA).
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere dutanu tw’igihugu (tune two mu mujyi n’akandi kamwe ko mu cyaro) bwibanze ahanini ku masoko atangwa n’uturere mu bijyanye n’ubwubatsi n’ibikorwa remezo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|