Abayobozi b’umugi wa Kigali basuye Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya

Abayobozi b’umugi wa Kigali bari kumwe n’abahagarariye inzego z’urubyiruko, iz’abagore hamwe n’abikorera basuye Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bari mu nkambi ya Kiyanzi babashyikiriza imfashanyo y’ibikoresho, ibiribwa n’imyambaro bagenewe n’abatuye umujyi wa kigali.

Umuyobozi w’umugi wa kigali wungirije ushinzwe ubukungu ,imari n’amajyambere Nizeyimana Alphonse yavuze ko Abanyarwanda byaba byiza bakomeje gufatanya kugirango bafashe Abanyarwanda bene wabo birukanywe muri Tanzania bateshejwe ibyabo.

Imfashanyo yatanzwe kuri uyu wa 27/10/2013 igizwe n’ibiribwa by’amoko atandukanye birimo umuceri, kawunga, ibishyimbo, amasaka, isukari, ibikoresho by’isuku, matelas n’imyambaro y’abana n’abakuru.

Mu nkambi ya Kiyanzi ubu harimo Abanyarwanda 3500.
Mu nkambi ya Kiyanzi ubu harimo Abanyarwanda 3500.

Abakozi ba Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi bakurikirana buri munsi imibereho y’abari mu nkambi batangaje ko iyo mfashanyo yaturutse mu mujyi wa Kigali buri wese uri mu nkambi azabona kuri buri bwoko bw’ibyatanzwe kuko bihagije. Bakomeje batangaza ko matera zo zikiri nke kuko bazanye 100 kandi iyi nkambi irimo abantu bagera ku 3500.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage, yemeye kuzafasha ashakira icumbi mu karere ayoboye umwe muri aba Banyarwanda witwa Vestine Kampundu wagize ikibazo cy’uko umugabo we yishwe n’Abatanzaniya mu gihe babirukanaga akamusigira abana bato batanu akagerekaho n’undi aherutse kubyarira mu nkambi.

Bamwe mu baba mu nkambi ya Kiyanzi.
Bamwe mu baba mu nkambi ya Kiyanzi.

Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania batangiye kwinjira mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Rusumo kuva tariki 15 Nyakanga 2013, kuva icyo gihe kugeza ubu hamaze kuza Abanyarwanda bagera ku bihumbi 13; abari mu nkambi ya Kiyanzi ubu bagera ku 3575 abandi bagiye mu miryango yabo naho abandi ubu bari mu nkambi ya Rukara iherereye mu karere ka Kayonza.

Grégoire Kagenzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka