Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa kwirinda gushyamirana mu kazi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwirinda utuntu duto dutuma bica akazi, bikagira ingaruka ku mitangire ya serivisi.

Abayobozi b'inzego z'ibanze barasabwa kwirinda gushyamirana mu kazi
Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa kwirinda gushyamirana mu kazi

Yabibasabye mu mwiherero w’iminsi ibiri, wari uhuje abagize komite nyobozi z’uturere n’abanyamabanga Nshingwabikorwa batwo bo mu ntara y’Amajyepfo, aho yavuze ko ikintu gikunze kwica akazi ari ituntu duto usanga tuba dushingiye ku nyungu z’umuntu ku gite cye.

Minisitiri Ingabire avuga ko ikigamijwe ku guhuza abagize Komite Nyobozi z’uturere n’abanyamabanga nshingwabikorwa batwo, ari ugutuma banoza inshingano zabo no kumenya uko bitwararika mu kazi.

Urugero atanga mu mikoreshereze y’umutungo w’Uturere, Ingabire avuga ko ubundi hari uburyo bwashyizweho bugaragaza icyo amafaranga agomba gukoreshwa, abaca ukubiri nabwo ngo ni ubushake bw’umuntu, kuko politiki ya Leta iteganya uburyo bunoze bwo gukoresha amafaranga yayo.

Agira ati "Leta yashyizeho imirongo ngenderwaho yo gucunga umutungo wa Leta, uwabikoze nabi agomba kubibazwa kuko ni ubushake bwe bwo kubikora nabi. Ni yo mpamvu dushyiraho amahugurwa nk’aya, ni nko gukumira hanyuma uwabikora nkana akaba yabibazwa byanaba ngombwa agakurwa mu nshingano".

Asaba abayobozi kwirinda amacakubiri mu kazi kuko bigira ingaruka mbi mu guteza imbere umuturage, akifuza ko bajya bagira umwanya wo kuganira ku kintu runaka kigamijwe gukorwa, kandi bakamenya uko banoza imibanire mu kazi.

Agira ati "Icy’ingenzi ni uguca bugufi kuko iyo muyoborana nta guca bugufi, usanga aribwo ikintu gikorwa abantu bakitana bamwana".

Avuga ko hari igihe usanga abayobozi baryana cyangwa batubahana mu kazi, bagata umwanya mu tubazo duto aho gushyira umutima ku nshingano.

Agira ati "Rwose ikintu gikomeye, mukwiye kwirinda utuntu duto mupfa mu kazi kuko nitwo dutuma mudasohoza inshingano. Ugasanga Meya yiriwe yishyizemo umukozi wamusuzuguye akica akazi umunsi wose, umukozi bikaba uko ngo Meya yamututse, rwose utwo ni utuntu duto kandi dutuma mwica akazi".

Abayobozi bashya binjiye muri Komite nyobozi z’uturere bagaragaza ko guhugurwa ku buryo bwo kunoza akazi kabo, bizatuma hari ibibazo byakunze kuvugwa mu turere bizagabanyuka kandi bakarushaho kunoza imikoranire n’imibanire.

Minisitiri Ingabire avuga ko utuntu duto abayobozi bapfa aritwo dutuma badatanga umusaruro
Minisitiri Ingabire avuga ko utuntu duto abayobozi bapfa aritwo dutuma badatanga umusaruro

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, avuga ko nko kurwanya ubucukuzi butubahirije amategeko, bagiye kurushaho kunoza imikoranire y’inzego kugira ngo icyo kibazo gicike koko.

Agira ati "Muri rusange kwiga ni uguhozaho, aya mahugurwa azatuma twongere imbaraga twinjira mu ngamba twese dufite icyerecyezo kimwe".

Yongeraho ati "Ni ikibazo koko aho usanga inzego zimwe zatiza umurindi imikorere mibi mu bucukuzi, tugiye gukomereza aho twari tugeze dukumire ubucukuzi budakirikije amategeko".

Dr. Nahayo avuga ko bagiye kandi kurushaho gushakisha icyo abaturage bifuza kugira ngo abe ari byo bishingirwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka