Abayobozi b’ibitaro bya Kibuye bemerewe kubonana n’abakoze audit

Abagabo 3 barengwa kunyereza amafaranga miliyoni zisaga 31 z’ibitaro bya Kibuye bemerewe kubonana n’abashinzwe ibaruramutungo (audit) mbere y’uko urukiko rukomeza urubanza.

Abaregwa bagaragarije urukuko ko abakoze igenzuramutungo (audit) batabasubije kuri raporo bari babasabye gukora. Basabye ko mbere y’uko urubanza rukomeza babanza bagahabwa ibisobanuro basabye kuri raporo yakozwe na audit. Uyu munsi urukiko rwemeye icyifuzo cyabo.

Urubanza rwabo rwagombaga gusomwa uyu munsi tariki 22/11/2011 ariko urukiko rwa Kibuye rwabaye rurusubitse. Ruzasomwa kuwa gatanu tariki 25/11/2011.

Umuyobozo w’ibitaro bya Kibuye Sevumba Innocent, umucungamari w’ibitaro Ntigurirwa Léandre na Nzaramba Dominique ushinzwe kugurira ibitaro ibikomoka kuri peterori (essence na mazout) baragegwa amafaranga arenga miliyoni 30 yakoreshejwe mu buryo budakurikije amategeko.

Igenzura ryakozwe hagati y’umwaka wa 2008 na 2010 ryerekanye ko hari amafaranga yakoreshejwe ariko adafite impapuro zerekana uburyo yakoreshejwe.

Hari n’andi mafaranga afite impapuro zivuga ko yakoreshejwe mu kugurira amavuta imodoka ngo zikoreshwe mu nama, amahugurwa n’ibindi ariko byagaragaye ko izi nama n’amahugurwa bitigeze bibaho.

Abaregwa bose bahakana ibyaha bashinjwa. Dominique Ndekezi nawe wabaye umuyobozi muri ibi bitaro ari gushakishwa ariko yaburiwe irengero.

Marcellin Gasana na Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka