Abayobozi 3 b’ ibitaro bikuru bya Rutongo barafunze
Abayobozi 3 b’ ibitaro bikuru bya Rutongo mu karere ka Rulindo bari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Murambi.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi akaba n’umugenzacyaha mu ntara y’Amajyaruguru CIP Ngabonziza Albert, avuga ko abayobozi batatu bakora mu bitaro bikuru bya Rutondo ari bo: umuyobozi mukuru w’ibyo bitaro ariwe Dogiteri Fundi Gatare Frederic, umuyobozi ushinzwe imari n’umutungo by’ibitaro Vugayabagabo Martin, n’umukozi ushinzwe kubarura imari y’ibitaro(comptable) Niyitegeka Godefroid ko bose bari mu maboko ya Police kuri sitasiyo ya Murambi iherereye mu karere ka Rulindo.

CIP Ngabonziza avuga ko abo bayobozi b’ibitaro bafunzwe nyuma y’igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo wa Leta ryabakorewe, bakaba bakekwaho kunyereza umutungo w’amafaranga agera kuri Miliyoni mirongo irindwi n’umunani (78.000.000 FRW) y’umushinga witwa Rwanda Biomedical Child Fund, ko ayo mafaranga bari bahawe yari ateganyirijwe kurwanya imirire mibi mu bana.
CIP Ngabonziza akomeza avuga ko bakekwaho kunyereza umutungo w’ayo mafaranga bakongeraho n’ikindi cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yo guhishira ayo mafaranga kugira ngo berekane ko bayakoresheje icyo gikorwa yari agenewe.
Uwo muvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru avuga ko abantu bahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo bahanishwa ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, naho abahamwe n’icyaha cy’inyandiko mpimbano bo bahanishwa ingingo ya 309, iya 310, n’iya 314 y’icyo gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Marie Solange MUKASHYAKA
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
n’abayobozi ba Nyagatare hospital biravugwa ko bawumaze 1week bazira ayo mafaranga.muyatohoze nayo.
ariko se ba Medical directors bagera kuri batanu(ibitaro) bose bari bagambanye kuyanyeteza! ngo nuwa Nyagatare hospital arafunzwe azira ibyo biravugwa.nayo muyatugezeho.
babakatire! nukuntu ibibazo by imirire mibi..byatuzengereje kumbi fra barayarya !
ibifi binini ni ukubifatira ibyemezo kabsa.