Abayisilamu mu Biryogo barasabwa “kutinjiranwa na ba kafiri b’abasinzi”
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yasabye abaturage bo murenge wa Gabiro, ahitwa mu Biryogo mu karere ka Nyarugenge, ko kuba barimo abayisilamu benshi byagombye gutuma batavogerwa “n’abakafiri b’abasinzi”.
Fidele Ndayisaba ugira inama abaturage muri iki gihe cyahariwe ukwezi kw’imiyoborere, yibukije ko gusinda mu ruhame ari icyaha gihanwa bikomeye n’amategeko.
Mayor Ndayisaba yagize ati: “Abaza mu nama bagasomye nari nzi ko bidashoboka hano muri aka gace; Abayisilamu ibintu nk’ibyo murabyemera, ubwo ntimutangiye kujya mwinjiranwa na ba kafiri! Gusinda ni umuco wa gikafiri, mukwiriye kuwurwanya rwose”.
Mu nama abayobozi b’umujyi wa Kigali bagiranye n’abaturage bo mu Biryogo ku wa kabiri w’iki cyumweru, yari irimo umuntu byavugwaga ko yasinze; akaba yarahagurutse ashaka kugaragaza impungenge z’uko ngo hari ruswa mu bayobozi b’inzego z’ibanze, ariko bitewe n’uburyo yari ameze byatumye ikibazo cye gishidikanwaho.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yavuze ko mu gace gatuwe n’Abayisilamu, hatagomba kuba abasinzi, atari mu masaha y’akazi gusa, ahubwo ari no mu bihe byose, kuko “Abayisilamu barangwa no kwanga imico mibi n’amafuti y’abakafiri”.
Fidele Ndayisaba ashima Abayisilamu avuga ko bahisemo neza, kuko ngo banze gusinda; akibutsa ko gusinda imbere y’Imana ari icyaha, ariko ko n’amategeko ahanira icyaha cyo gusinda mu ruhame.
“Ntitwanze ko umuntu adutungira agatoki ahari ruswa, ikibazo ni uko yabivuganye ubusinzi; nitumenya iby’icyo kibazo cya ruswa ntituzakibabarira na gato; ubwo tuzashaka uwo muntu mu gihe agatama kazaba kamushizemo, aduhe amakuru ya nyayo”, nk’uko Mayor w’umujyi wa Kigali yamenyesheje abaturage bari mu nama yo kuvuga uburyo bayobowe.
Ukwezi kw’imiyoborere mu Rwanda kwatangiye tariki 10/2/2014, kukazasozwa ku itariki ya 10/3/2014; kwahariwe kumva ibibazo by’insobe bijyanye n’imiyoborere abaturage bafite.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iriya mvugo ya Major w’Umujyi ni "imvugo nyandagazi".
Abantu bari bakwiriye kumenya umwanya bafite bakareka kujya kuvuga ibitampaye agaciro.
Ese azi kafiri icyo ari cyo? Ntabwo dushyigikiye amagambo nkariya.