Abayahudi barokotse Jenoside biyumviye ubuhamya bw’abafungiye muri gereza ya Nyanza

Gereza ya Nyanza izwi ku izina rya Mpanga ikaba iherereye mu karere ka Nyanza yasuwe n’Abanyamerika biganjemo Abayahudi barokotse Jenoside mu gihe Ubudage n’uburayi byari byigaruriwe na Adolphe Hitler.

Muri uru rugendo rwabo rwakozwe ku gicamunsi cya tariki 3/04/2014 batangaje ko basuye gereza ya Nyanza bagamije kurushaho kumva ubuhamya bwa bamwe biyemerera uruhare rwabo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

Mbere yo guhabwa ubu buhamya babanje gusobanurirwa imiterere ya gereza ya Nyanza basobanurirwa iby’ibyiciro by’abantu bayifungiyemo biganjemo ahanini abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abafungiye ibyaha bisanzwe ndetse n’abagororwa 8 boherejwe n’urukiko rwa Sierra Leone ngo baze kuharangiriza ibihano byabo.

Abayahudi bahawe ikaze n'umuyobozi wa gereza ya Nyanza.
Abayahudi bahawe ikaze n’umuyobozi wa gereza ya Nyanza.

Nk’uko Mbabazi Innocent umuyobozi wa gereza ya Nyanza yabibasobanuriye iyi gereza ahanini yita ku kugorora abo bose bayifungiyemo aho bigishwa amasomo atandukanye yo kwirega no kwemera ibyaha ndetse n’ayo kubafasha kuzabana n’abo basanze hanze ya gereza mu gihe bazaba barangije ibihano bakatiwe.

Mu kiganiro gito bagiranye na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda bafungiye muri gereza ya Nyanza bibanze mu kubabaza ibibazo bitandukanye by’icyabateye gukora Jenoside ndetse n’uko ubu bumva bamerewe nyuma yo kuba baramennye amaraso y’Abatutsi bari inzirakarengane.

Sinzabakwira Straton wahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari komine Karengera mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubu akaba ari mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y’uburengerazuba ufungiye muri gereza ya Nyanza ni umwe mu bagize icyo batangariza aba Bayahudi nabo barokotse Jenoside.

Abenshi mu basuye gereza ya Nyanza bari biganjemo Abayuhudi barokotse Jenoside.
Abenshi mu basuye gereza ya Nyanza bari biganjemo Abayuhudi barokotse Jenoside.

Uyu Sinzabakwira yemera ko yayoboye ibitero byahitanye Abatutsi ndetse mbere y’uko Jenoside iba yagiye mu nama nyinshi zo kuyitegura avuga ko ubu yicuza ibyo yakoze akaba anaharanira ko bitagira ahandi biba ku isi.

Abazwa uko yumva amerewe muri iki gihe yasubizaga ko nawe ubwe yireba akigaya ndetse akumva afite ipfunwe ryinshi ry’ibyo yakoze muri Jenoside.

Yagize ati: “Ibihano twahawe ntaho bihuriye n’icyaha cya Jenoside twakoze niyo mpamvu ku bwanjye nsaba imbabazi umuntu wese ngize amahirwe yo kubona kuko nahemukiye isi yose muri rusange namwe murimo”.

Hudson Cameron ni umwe mu bari bagize iri tsinda ryasuye gereza ya Nyanza nyuma y’uko babonanye n’abagize uruhare muri Jenoside bakagirana ibiganiro nabo yavuze ko ibyabaye mu Rwanda biteye agahinda.

Aha hari mu gihe batambagizwaga gereza ya Nyanza.
Aha hari mu gihe batambagizwaga gereza ya Nyanza.

Ati: “Uru rugendo rushoboye kutwumvisha neza imibereho y’abakoze Jenoside ndetse nabo ubwabo icyo bayivugaho ariko ni ibintu bibabaje cyane kubyumvisha amatwi ndetse no kumva ubuhamya bw’abayigizemo uruhare”.

Mbabazi Innocent umuyobozi wa gereza ya Nyanza avuga ko abashyitsi nkaba baba basuye u Rwanda akenshi baba bafite amatsiko menshi y’ukuntu abagize uruhare babayeho mu magereza ngo ariko igishimishije iyo babasuye bakaganira nabo basubira mu bihugu byabo by’amahanga bishimiye uburyo bukoreshwa mu kubagorora.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 1 )

aba bashyitsi nabo kwishimirwa tujye tubakangurira nokohereza bagenzi babo nabo bamenye neza ibyatubayeho byigishe nabandi ko genocide arimbi.

kamursire yanditse ku itariki ya: 5-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka