Abavutse ari impanga bashinze umuryango wo gufasha impanga zivuka ku batagira amikoro

Abantu bavutse ari impanga mu Rwanda, bavuga ko hakwiye kubaho ubufasha ku miryango itishoboye ibyara impanga, mu rwego rwo kurinda imibereho mibi abana bayivukamo.

Kuwa gatatu tariki 26/12/2012, abavutse ari impanga biyemeje gukora umuryango uzabafasha kumenyana, kwishimira amahirwe yo kuvukira rimwe ari abantu barenze umwe, ndetse no gukora ubuvugizi ku bavuka ku miryango ikennye.

“Tumaze igihe twumva imiryango yabyaye abana benshi icyarimwe, mukaba mwarumvise umubyeyi wibarutse batatu mu karere ka Nyagatare, akaba yari asanzwe afite abana batatu nanone, kubona amikoro yo gutunga abo bana bose bizamurushya nk’umubyeyi ukennye”, nk’uko Peacemaker Mbungiramihigo, nawe wavutse ari impanga yasobanuye.

Kuvuka ari impanga za nyazo (abahungu cyangwa abakobwa basa), bifite byinshi bibafasha cyangwa bikabateza ibyago mu buzima, aho umwe ashobora kugirirwa nabi cyangwa neza mu izina ry’undi, ndetse bakaba bashobora no gutabarana bitewe no kubitiranya.

Mbungiramihigo Peacemaker ati: “Hari aho numvise uwigeze kujya gufungwa, noneho impanga ye ikajya iza kumusimbura kugirango nawe ajye kuba aruhutseho gato.”

Biraruhije cyane gutandukanya impanga za nyazo mu bakuze mu buryo bumwe.
Biraruhije cyane gutandukanya impanga za nyazo mu bakuze mu buryo bumwe.

Impanga ya Uwitonze Sandra na Uwizeye Sandrine nayo ivuga ko, iyo umwe yajyaga ahantu bakamusaba udufoto ntatwo afite, yahitaga atanga utw’umuvandimwe we.

Bamwe mu mpanga zitabiriye gushinga umuryango uzihuje, bavuze ko hari aho impanga zikoresha amahirwe zavukanye mu gukora amanyanga, nk’aho umwe ashobora gutiza undi uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, bikaba byateza impanuka mu gihe uwatiye urwo ruhushya nta bumenyi afite mu gutwara.

Umuryango w’abavutse ari impanga wiyise ku rubuga nkoranyambaga rwa facebook “Twins alltogether”, bishatse kuvuga” Impanga twese hamwe”, washyizeho ikigega cyo gukusanya intwererano yo kujya ifasha bagenzi babo bavuka ku miryango ikennye.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 6 )

Icyo gitekerezo ni cyiza cyane. nanjyemfite abana b’impanga ubwo bazahita binjira muri iryo shyirahamwe rya bakuru babo.

SAMBA DIALLO yanditse ku itariki ya: 28-12-2012  →  Musubize

Ndashimira abagize icyi gitekerezo,kuko akeshi impanga zikunze kuvuka mu miryango ikenye;kugirango abana bazagere ku myaka itanu ababyeyi baba barahangayitse cyane cyane Umugore (urugero iyo barwaye).

TUYISABE SERUBIBi Joseph yanditse ku itariki ya: 28-12-2012  →  Musubize

dushimiye abaduhaye ibitekerezo bitwubaka kandi bikaduha imbaraga zo gufatanya n’abagira urukundo n’impuhwe kuzafasha abafite intege nke, ubushobozi buke kugira ngo abavuka ari impanga muri rusange n’ababaye by’umwihariko bagire uburenganzira n’inkunga izabafasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo. Bike dufite tuzabisangira n’abandi. mugire amahoro

Mbungiramihigo Peacemaker yanditse ku itariki ya: 27-12-2012  →  Musubize

Aba bavandimwe barakoze, kuri iki gitecyerezo cyiza bagize.
Nanjye ndi Impanga, kandi dufite impanga zindi inshuro zindi ebyiri. Ndumva rero tubonanye nabo bagize icyo gitecyerezo, natwe twakwifatanya muri icyo gikorwa cyiza cy’urukundo, kuko tuzi neza uburyo Impanga zirushya mu mikurire yazo, niyo waba wifite, urumva rero kudafite amikoro ko ari icyibazo gikomeye.
Mwe mwagize iki gitecyerezo Imana ibonjyerere Imigisha.

Rugwizangoga Eric yanditse ku itariki ya: 27-12-2012  →  Musubize

Icyo gitekerezo ni cyiza, nanjye muzatubwire natwe tuzabafasha. Ariko abo bakobwa ni beza cyane Imana ibahe umugisha kandi ibarinde cyane mu bwiza bwayo.
Gufasha ababyeyi babyaye impanga kandi batishoboye ni igikorwa Imana izabahera umugisha. Peace maker, you are making peace indeed! keep it up.

songa wasonga yanditse ku itariki ya: 27-12-2012  →  Musubize

Icyo ni igitekerezo cyiza cyane kd Imana izabibahera umugisha. Mukomereze aho.

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 27-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka