Abatuye mu nzu zihuriramo imiryango myinshi na bo babasha kwirinda COVID-19

Inzego z’ubuyobozi mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, zivuga ko zakoze ubukangurambaga inzu ku yindi mu mudugudu w’icyerekezo wa Karama, hagamijwe gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Mu mudugudu wa Karama hakozwe ubukangurambaga inzu ku yindi, hagamijwe kurinda abaturage Covid-19
Mu mudugudu wa Karama hakozwe ubukangurambaga inzu ku yindi, hagamijwe kurinda abaturage Covid-19

Ubuyobozi buvuga ko iyo ari gahunda yihariye yakorewe muri uwo mudugudu, bitewe n’uko abantu batuye ari benshi kandi begeranye cyane, ndetse hari n’ibikenerwa bahuriraho, bakaba barakanguriwe kwitwararika amabwiriza ajyanye n’isuku n’ibindi kugira ngo birinde Coronavirus.

Imidugudu y’icyitegererezo iri hirya no hino mu gihugu usanga igizwe n’inzu zituwe n’imiryango irenze umwe, ni ukuvuga aho inzu imwe iba ituwe n’imiryango ine (Four in One) cyangwa ituwe n’imiryango umunani (Eight in one), bikaba bisaba guhozaho mu kwibutsa abayituye kugira isuku birinda indwara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Niyibizi Claude, avuga ko kubera nta guhuza abantu benshi, amakuru arebana no kwirinda Coronavirus bayageza kuri buri muryango.

Ati “Hano mu mudugudu hatuye abantu benshi ndetse n’abana bose barahari, icyo duherutse gukora ni ubukangurambaga inzu ku nzu, tubwira abantu ibimenyetso biranga uwanduye icyo cyorezo. Tubabwira kandi n’uburyo bagikumira bakaraba intoki buri uko bavuye hanze, birinda guhana ibiganza basuhuzanya, kuguma mu ngo n’ibindi”.

Ati “Ibyo ariko kubibakangurira ni uguhozaho biciye mu bakuriye abandi kuko harimo amasibo. Gusa ntibyoroshye kuko haba hari imbuga bahuriraho, ugasanga abana bashaka kuhakinira nk’uko ari uburenganzira bwabo, ariko twarabasobanuriye ko turi mu bihe bikomeye babe baretse gukinira hamwe”.

Umudugudu w’icyitegerezo wa Karama utuwemo n’imiryango 239 igizwe n’abantu barenga 1,000 nk’uko ubuyobozi bubitangaza.

Umwe mu batuye muri uwo mudugudu, Mbyariyehe Abel, avuga ko amakuru abageraho ajyanye no kwirinda Coronavirus biciye mu nzira zinyuranye.

Ati “Ba mutwarasibo bacu ni bo batugezaho amakuru aturutse hejuru, bivuze ko n’ayo kwirinda Coronavirus atugeraho kare. Ikindi nk’abafite telefone hari urubuga duhuriraho n’abayobozi ku rwego rw’umurenge, bakaduha amakuru agezweho bityo bikadufasha kwirinda, kandi turajijutse ku buryo dukurikira na radiyo”.

Aha ngo umurenge wabashyiriyeho kandagira ukarabe zibafasha kugira isuku, ariko na bo ngo barimo kwisuganya kugira ngo bagure izindi bityo bongere isuku ari ko birinda indwara.

Mu mudugudu w’Ayabaraya mu Karere ka Kicukiro, abahatuye babona amakuru yo kwirinda Coronavirus biciye mu rubyiruko rukurikirana imibereho yabo ndetse no mu nzego z’ubuyobozi, nk’uko bitangazwa na Hitiyise Marcelline, umwe muri urwo rubyiruko.

Ati “Tubagezaho amakuru yose ajyanye no kwirinda duhereye ku bana bato baba bari mu kigo mbonezamikurire na bakuru babo, ku buryo ari bo babwira ababyeyi babo ko gusuhuzanya bahana ibiganza atari byo.

Bazi ko ari ngombwa gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune kandi birinda guhurira hamwe ari benshi nubwo bigoye”.

Umubyeyi utuye muri uwo mudugudu avuga ko bagerageza kugira isuku, gusa ngo mu mudugudu wabo nta kandagira ukarabe zihari.

Ati “Gukaraba turabikora iyo umuntu ageze mu nzu ye ariko twari dukenye kandagira ukarabe zo ku marembo y’umudugudu no hagati kuko ntazo baduhaye.

Ibyo biratubangamira kuko abana bigoye kubabuza gukina, cyane ko tuba dutuye twegeranye cyane, zihari rero byatworohera umwana akinjira mu nzu yakarabye”.

Leta y’u Rwanda igira inama abaturage yo gukomera ku isuku cyane cyane y’intoki ariko kandi bakaguma mu ngo zabo hirindwa ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka