Abatuye mu bishanga bararangiza kwimurwa bitarenze Werurwe (Video)

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko bitarenze Werurwe 2020, abatuye mu bishanga n’ahandi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bazaba barangije kwimurwa.

Byatangajwe kuri uyu wa 9 Werurwe 2020, ubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ibindi bigo bitandukanye, bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, kigamije kugaragaza aho igikorwa cyo kwimura abantu batuye ahantu habashyira mu kaga kigeze, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.

Ibyo biravugwa mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda), gitangaza ko hagiye kugwa imvura nyinshi mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu tundi duce tw’igihugu, kandi ko izakomeza kugera mu mpera za Gicurasi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko uretse kwimura abantu hari n’ibindi bikorwa bigenda bivanwaho.

Agira ati “Ibindi birimo gusenywa ni amagaraje, inganda n’ibindi bikorwa kandi bigenda neza. Birimo gukorwa no mu rwego rwo kubungabunga ibishanga, kugeza ubu hakaba hamaze kuvanwa mu bishanga imiryango 5,600 kandi birakomeje, bikazatuma Kigali iba umujyi mwiza wo guturwa wujuje ibisabwa”.

Rubingisa kandi avuga ko hagiye kwimurwa imiryango irenga 1,000 mu buryo bwihuse, icyo gikorwa kikaba giteganyirijwe ingengo y’imari ya miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu gukodeshereza inzu abatishoboye bazimurwa, no kubafasha kubaho mu gihe hazaba hagishakishwa uko batuzwa mu buryo buhamye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko kuva icyo gikorwa cyatangira kigenda neza.

Ati “Kuva iki gikorwa cyatangira mu mpera z’umwaka ushize, gikomeje kugenda neza kuko harimo ubufatanye bw’abaturage. Hari bamwe biyimura ubwabo bamaze kubona neza ko batuye mu bishanga ndetse ko aho batuye hashobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo”.

Abo bayobozi bavuga ko ahamaze gukurwa abantu mu bishanga hahita hatangira gutunganywa hagashyirwa ubusitani buteyemo ibiti byiza, urugero nk’ahahoze akabyiniro kari kazwi nka ‘Cadillac’ ndetse no ku Kimicanga, ahahoze inzu zubatse mu kajagari ubu hakaba hari ibiti.

Ahazibandwaho mu hagiye gukomerezwaho gusenya inzu nyuma yo kwimura abantu, ni Kimisagara ahari inzu ziri iruhande rw’umugezi wa Mpazi, Gatsata, Gikondo, Kimihurura mu Myembe, Kangondo (Bannyahe), Mulindi kuri 12, Rwampara, bimwe mu bice bya Nyarutarama n’ahandi.

Aho ngo ni ho hamaze kubarurwa, bikagaragara ko ubutaka bwaho bwamaze kuzura amazi kubera imvura nyinshi ku buryo atakimanuka mu butaka, ahubwo agasatira inzu ku buryo igihe icyo ari cyo cyose yazisenya, ari yo mpamvu yo kwimura abantu mbere y’uko bahura n’ibyago.

Abaturage bakanguriwe gukomeza kugira umuco wo gufata amazi ava ku nzu zabo kuko ateza inkangu n’ahantu bitagaragara ko ari mu manegeka, agasenya inzu zafatwaga nk’izikomeye, bakaba batanze urugero i Nyarutarama ahasenyutse inzu yubatswe mu bikoresho biramba.

Reba Video isobanura ibyo kwimura abo bantu:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

GUFATA AMAZI AVA KUNZU!!AKAJYAHE KO IMVURA IGWA IKUZURA AHUBWO LETA NISHAKE INZIRA ZA MAZI YIMVURA NAHO KUYAFATA NTIBISHOBOKA AHUBWO IMYOBO.NIYO IZAKERA IBYAGO BINDI

lg yanditse ku itariki ya: 9-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka