Abaturiye Parike y’Akagera ngo ntibakwiye gukomeza kubwirwa inyamaswa ziyirimo kandi na bo bazisura
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko abaturage b’iyo ntara by’umwihariko abo mu mirenge ihana imbibi na Pariki y’Akagera badakwiye gukomeza kubarirwa iby’inyamaswa ziyirimo kandi na bo bashobora kuzisura.
Yabivuze kuri uyu wa 17 Nyakanga 2015 ubwo itsinda ry’abayobozi b’imirenge n’uturere tw’Intara y’Iburasirazuba duhana imbibi n’iyo pariki ryayisuraga, kugira ngo bakomeze gukora ubukangurambaga bugamije gukundisha abaturage ibikorwa bya pariki hagamijwe kurushaho kuyibungabunga.

Hashize iminsi mike muri Pariki y’Akagera hagejejwe intare zirindwi, zikaba ari ubwoko bw’inyamaswa butari bukiyibarizwamo kuva mu myaka ikabakaba 20 ishize.
Nubwo Pariki y’Akagera ibarizwa mu Ntara y’Iburasirazuba, hari umubare munini w’abaturage b’iyo ntara batarayigeramo ku buryo babarirwa inkuru z’inyamaswa ziyirimo kimwe n’abantu bataba mu Rwanda, Guverineri Uwamariya akavuga ko ibyo bikwiye guhinduka.

Agira ati “Ntidukwiye kubarirwa inkuru y’iyi pariki kandi dufite amahirwe yo kuba tuyituriye. Ni byiza ko nk’abahaturiye tuba aba mbere kugira ngo tuhagere, ntabwo byaba ari byiza umuturage w’akarere iyi pariki irimo abariwe inkuru za pariki na we ubwe atarahagera.”
Avuga ko abo bayobozi basuye iyo pariki kugira ngo barebe izo ntare batazakomeza kubarirwa inkuru yazo kandi bafite amahirwe yo kuba baturiye pariki.

Abayobozi basabwe gukora ubukangurambaga mu baturage kugira ngo na bo bashishikarire kuyisura kuko ari kimwe mu bikorwa bigira uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’igihugu.
Imibare itangwa n’Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera igaragaza ko Abanyarwanda bayisura bagenda biyongera kuko ubu bageze kuri 53%, ariko iyo mibare na yo ngo iracyari hasi ugereranyije n’uko abanyamahanga bava mu bihugu bya kure bayisura.

Uretse gushishikariza abaturage gusura iyo pariki, baranasabwa kurushaho kubungabunga ibikorwa byayo kuko iyo bibungabunzwe neza inyungu zigera ku Banyarwanda bose, by’umwihariko abayituriye.
Abaturage bo mu mirenge ituriye pariki zo mu Rwanda bagenerwa 5% by’amafaranga akomoka ku bukerarugendo bukorerwa imbere mu gihugu, agakoreshwa ibikorwa biri mu nyungu rusange zabo.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|