Abaturiye Nyiragongo baraburirwa kudakoresha amazi y’imvura
Impuguke mu gucunga ibirunga zirabuza abaturage babituriye kutanywa no kudatekesha amazi y’imvura kuko Nyiragongo itanga ibimenyetso byo kuruka.
Dr Dyrckx Dushime, Umuyobozi wa Croix-Rouge mu Karere ka Rubavu akaba n’umwe mubakurikirana imihindagurikire ya Nyiragongo na Nyamuragira, ibirunga bikiruka, atangaza ko gukoresha amazi y’imvura mu gihe ikirunga kiruka byagira ingaruka.

Dr Dyrckx aganira na Kigali Today kuwa 18 Werurwe 2016 yatangaje ko ikirunga cya Nyiragongo cyatangiye kugaragaza impinduka n’ibimenyetso byo kuruka tariki ya 29 Gashyantare 2016 cyohereza imyotsi myinshi mu kirere irimo imisenyi.
Yagize ati “Ikirunga cya Nyiragongo kiracyohereza imyotsi myinshi mu kirere kuko gisa n’ikirukira imbere.”
Ku birebana n’ingaruka Nyiragongo ishobora gutera abaturage, Dr Dyrckx avuga ko kuva yatangira kugaragaza impinduka nta kibazo iteye abaturage.
Ariko, ngo bagomba kwirinda kunywa no gutekesha amazi y’imvura kubera imyotsi myinshi iva mu kirunga kandi yuzuyemo imisenyi yagira ingaruka ku buzima bwabo.
“Nyiragongo ubusanzwe ku munsi yohereza mu kirere imyotsi ibarirwa muri toni ibihumbi 5 kugera ku bihumbi 50, kandi iyo myotsi iba irimo imisenyi.
Turagira inama abaturage kwirinda gutekesha no kunywa amazi y’imvura kugira atabagiraho ingaruka.”
Dr Dyrckx avuga ko amazi y’imvura ubu yakoreshwa, gusa, mu bikorwa byo gusukura no kuvomera imyaka, agasaba abaturiye ibirunga kwita ku isuku y’ibiribwa by’imboga n’imbuto kuko bigwibwaho n’ivumbi n’iyo myotsi.
Kigali Today ivugana n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Rubavu, Dr Maj Williams Kanyankore, yatangaje ko batarabona umwihariko w’indwara ziterwa n’imihindagurikire y’ikirunga cya Nyiragongo.
Yavuze ko indwara z’ubuhumekero bakira zisanzwe ariko hatarakorwa ubushakashatsi bwemeza ko haba harimo iziterwa n’imyotsi ivuye mu birunga.
Niba abaturage basabwa kwirinda gutekesha no kunywa amazi y’imvura kubera imyotsi iva mu Kirunga cya Nyiragongo, abaturage bo mu murenge wa Bugeshi mu tugari twa Butaka, Nsherima, Mutovu na Bulingo twegereye Nyiragongo bashobora guhura n’akaga kuko batagira andi mazi yo gukoresha uretse amazi y’imvura.
Utu tugari ni utugari twegereye ibirunga ku buryo imvura igwa mu gihe cyose cy’umwaka bityo amazi yayo akaba ari yo bakoresha dore ko kugeza ubu nta soko n’imwe y’amazi bafite bakaba yewe nta n’umugezi uhaca.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo bantu Batagira Amazi barababaje Arikose Abayobozibabo Babamariy’iki Kobatabavuganira Amazi Akabageraho Murakoze.