Abaturage baturiye Kibumba bakiriye neza inkuru y’uduce batuyemo M23 yafashe
Impunzi zakuwe mu byazo n’intambara yahuje ingabo za Leta ya Congo n’ingabo z’umutwe wa M23, kuwa Kane taliki 15/11/2012 zigahungira mu Rwanda, zivuga ko zidashaka kujya mu nkambi ya Nkamira kuko bizeye ko amahoro agiye kuboneka iwabo.
Zimwe mu mpunzi zabitangarije Kigali today ubwo yazisuraga kuri uyu wa Gatanu taliki 16/11/2012, zatangaje ko gufatwa k’uduce bari batuyemo n’ingabo za M23 ari amahirwe kuri bo.
Izi mpunzi zari zikambitse ku mupaka wa Congo n’u Rwanda, zivuga ko ahubwo ikibateye impungenge ari uko ingabo za M23 zitarafata centre ya Kibumba ngo bisubirire mu ngo zabo.

Abaturage bavuga ko ingabo za M23 zisanzwe zigira imyitwarire myiza ntawe zihohotera cyangwa ngo zambure ibye, mu gihe ingabo za Leta zabamburaga zikanabatwarira amatungo.
Ahitwa Gasizi, ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahafashwe n’ingabo za M23, abaturage bashaka kwisubirira mu byabo bakagaragariza ingabo za M23 ko bazishimiye.

Mu mpunzi zigera 2500 zahungiye mu Rwanda, 400 nibo bemeye kujya mu nkambi ya Nkamira kubera inzara no kunanirwa. Bavuga ko abana bamaze iminsi ibiri ntacyo bashyira munda bityo bagashaka kuramira abana no kubakiza imbeho kuko bari mu duce dukonje.
Zimwe mu mpunzi zari ku ishuri ribanza rya Rusura, zivuga ko muri bo hari abamaze igihe bavuye mu byabo kubera intambara yatewe n’imitwe irwanira muri Congo. N’ubwo M23 ariyo ivugwa cyane, hari na Mai-Mai na FDLR nayo ituma izi mpunzi zita ibyazo.

Iki kifuzo cy’abavuye kure gitandukanye n’icy’abaturiye Kibumba no mu nkengero zayo, ahabereye imirwano taliki ya 15/11/2012, ingabo za leta ya Congo zikirukanwa mu bice bigera ku icyneda yakoreragamo.
Benshi mu bahungiye mu Rwanda ni abagore n’abana abandi imiryango yaratandukanye. Abana bakaba bavuga ko bataye amashuri kandi yari yaratangiye, ku buryo bavuga ko bajyanywe Gikongora baba batandukanye no kongera kwiga mu gifaransa ngo kuko mu Rwanda biga mu cyongereza.
Kigali today yashoboye kumenya ko mu bibombe umuani byarashwe mu Rwanda n’ingabo za Congo, byakomerekeje umwana wiyongera ku bandi Banyarwanda babiri barimo kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi, naho umuturage w’Umunyekongo wari wakomeretse nawe yaravuwe.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Umva intambara nimbi ntakiza cyayo ahubwo Yesu utabara agenderere abo bavandimwe abafashe.kandi abahawe ubuhungiro nukuri mukomeze kwihangana
Sha Felistation burya urwanira ukuri ntaneshwa?ntekerezako
abakongomani bose bakwiye kumenya ukuri aho kuri bakareka ingengabitekerezo zabo ngo muri abanyarwanda.
biraboneka ko ahomugeze amahoro ahataha nimwihesha agaciro ibindi bizikora Imana irareba akarengane kanyu.
IBI NI IBYO KU RUBUGA RWA FACEBOOK RWA M23:
Morale ya majeshi ya M23 imepanda juu sana, ilipo ona Afande Makenga Sultani mwenyewe Kwenye Mapambano, Kwa sasa Tuna waelezeya Kama Majezhi ya M23 inasonga mbele ikijielekeza Goma. Kanyanja Imeanguka. Hehu, Nyarutovu, Ngazu, Nyirakibuba, Rusongati, Kanyengusho, Kigezi, Kasira, Kabimbi et Kibumba-mboga izi localite zote Zimekombolewa na majeshi ya m23. Fardc imecanganyikiwa, Wameanza kimbiya, Monusco ndiyo Inabaki Kwenye mapambano ikipanganiya kabila. Habari Tunazo ni kwamba Bibi ya maaskari wanaanza lalamika wakiomba maiti za wa Bwana yao ambayo imekufiya vitani. Tunaomba Maaskari Wenzetu Wa FARDC kurundi Kunyumba zao, Wakae na wa bibi zao hatuna shinda nao. Watusubiri pa Goma tusaidiyane Kumufukuza Huyu kabila aliye tutesa Siku Mingi. Musiendeleye piganiya Mutu Mwenye wakati Utakufiya Vitani Atapatiya Muke wako 12USD Kwakulipa Nyumba, lipiya watoto hopitale na Masomo.