Abaturage barishimira amahirwe bazaniwe n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali
Abaturage batandukanye bo mu mirenge igize akarere ka Gasabo baratangaza ko igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali kizabaha amahirwe atandukanye bitandukanye n’uko babitekerezaga.
Babitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 21/01/2015, nyuma y’aho ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali butangiriye igikorwa cy’ubukangurambaga ku gusobanurira abaturage mu mirenge impamvu nyakuri y’iki gishushanyo benshi bemeza ko bafataga nk’ikije kubimura mu masambu yabo.
Ubukangurambaga bwatangiriye mu mirenge ine igize Gasabo ari yo Kimihurura, Kacyiru, Remera na Kimironko, hahise hanatangizwa gahunda y’uko amakuru yose ajyanye n’igishushanyo azajya abarizwa ku biro by’imirenge aho kujya ku karere.

Laurien Majyambere utuye mu murenge wa Kimihurura, yatangaje ko mbere yumvaga igishushanyo mbonera mu buryo butandukanye, ariko nyuma yo gusobanurirwa ahubwo yasanze kije gutanga akazi no korohereza abaturage.
Yagize ati “Twebwe twumvaga igishushanyo mbonera nk’ikintu kije kutwimura kikadukura aho twari dutuye tukava mu mujyi, kije kutubangamira kitubuza kubaka, ahubwo baradusobanuriye ahubwo dusanga kije kuduha akazi kandi kije gutuma dutura heza”.
Francis Gasana nawe utuye mu murenge wa Remera, yatangaje ko yashimishijwe n’uko abaturage nabo bibutswe bagasigirwa umwanya w’inyubako ziciriritse, akemeza ko bizatuma bibona muri iki gishushanyo mbonera.

Ati “Hari icyo batubwiye kiza cy’uko hagomba no kubakwa amazu aciriritse ahura n’ubushobozi bw’abaturage. Ibyo rero byaba byiza. Icyo ntago twari twarakimenye ahubwo twari tuzi ko abaturage baciriritse bazava mu mujyi ariko dusanze hari aho bateganyirijwe.”
Alphonse Nizeyimana, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirijue ushinzwe ubukungu, yatangaje ko bafite gahunda y’uko serivise zijyanye no kumenya ibikenewe ku gishushanyo mbonera bizamanurwa kugera ku rwego rw’akagali kugira ngo borohereze abaturage.
Iki gikorwa cy’ubukangurambaga ku gishushanyo mbonera kizazenguruka mu mirenge yose uko ari 35 igize umujyi. Ubuyobozi kandi bwizera ko abaturage bose nibamara gusobanukirwa na cyo bizakemura ibibazo bitandukanye birimo itangwa rya ruswa na serivise mbi.

Abibanzweho ni abayobozi bose bo ku rwego rw’umurenge kumanuka kugera ku mudugudu, kuko aribo iki kibazo kijya kigonga. Iki gishushanyo giteganya ko nta muturage uzangirwa gusana ariko nta n’uzakorera icyo ari cyo cyose aho bitemewe.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abatabizi bicwa no kutabimenya kuko uwangaga iki kishushanyo nuko atari yasobanukirwa akamaro ariko noneho ubwo babyumvise bakomereze aho maze bubake bagendeye kuri ibyo byose