Abaturage baratungwa agatoki kugira uruhare mu iyangirika ry’imihanda

Bamwe mu baturage baturiye imihanda inyura mu makaritsiye agize akarere ka Gasabo, bagira uruhare rwo gutuma imihanda yabo yangirika bitewe no kudatega amazi y’imvura amanuka mu mazu, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye.

Inyigo yakozwe n’abatekinisiye b’aka karere yagaragaje ko amazi y’imvura aturuka mu mazu kubera kutayoborwa ari bimwe mu byangiza ibikorwa remezo birimo imihanda, bitewe n’ubwinshi bwayo akishakira inzira agashoka imihanda.

Ibyo bituma abaturage benshi binubira ko babura aho baca ndetse hakaba n’abandi ayo mazi asenyera igihe arangije kuva mu muhanda. Mayor Ndizeye asanga uruhare runini rufitwe n’abo baturage batagira uruhare mu kwicungira ibikorwa bahawe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuwa kane tariki 18/10/2012, Ndizeye yavuze ko ibibazo byinshi bahura nabyo mu iyangirika ry’ibikorwa remezo biba byaturutse ku baturage bagakwiye kubirinda.

Ati: “N’ibibazo by’aho tugenda duhura na byo byose biterwa n’amazi ava ku mabati, ariyo mpamvu duhora dukangurira abantu kugira ngo badufashe, bafate amazi y’imvura, buri muntu agire tank ye cyangwa se acukure icyobo ayafate. Ibibazo byose bya za ruhurura cyangwa amazi yasenyeye abantu ntibyakongera kugaragara”.

Ibibazo by’amazi adafatwa yasenyeye abantu byagiye bigaragara henshi muri aka karere nko ku mazu yo kubamo ya Caisse Sociale du Rwanda, aho amazi ava mu mazu yakoze ruhurura yasenyeye abaturage bahaturiye ikaza kubakwa nyuma y’imyaka itanu.

Muri iki kiganiro cyari kigamije gutangaza incamake y’ibyagezweho mu mihigo bamaze kugeraho, ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwanaboneyeho kugaragaza zimwe mu mbogamizi zituma aka karere katagera ku nshingano kaba kiyemeje mu mihigo.

Ingero batanze ni nka bamwe mu bafatanya bikorwa batubahiriza ibyo baba bariyemeje ndetse n’ubushobozi bucye buranga akarere. Ndizeye yatanze urugero rw’uburyo bigoranye kubaka umuhanda kuko ikilometero kimwe cyenda guhwana n’igice cy’ingengo y’imari y’akarere.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

None se akarere ka kicukiro ko kabigenza gate ko hafi y`imihanda yaho irimo kaburimbo.Ese bo ntabwo bakoresha budjet ya leta.

aimable mutayomba yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize

None se akarere ka kicukiro ko kabigenza gate ko hafi y`imihanda yaho irimo kaburimbo.Ese bo ntabwo bakoresha budjet ya leta.

aimable mutayomba yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka