Abaturage barasabwa kuzavugisha ukuri mu ibarura rusange

Abaturage basabwa kuzatanga amakuru y’ukuri ku bibazo bazabazwa mu ibarura rusange ry’abaturage ryegereje kugira ngo intego yaryo igerweho nk’uko byateganyijwe, mu rwego rwo kuzamura imiberehomyiza n’iterambere by’abaturage.

Iryo barura rusange ry’abaturage rigiye gukorwa ku nshuro ya kane riteganyijwe mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.

Abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare batangiye gusobanurira abaturage ibizakorwa, uko bizakorwa n’uko bazasabwa kwitwara muri iri barura. Icyakora hari bimwe mubyo abantu bamwe basanga bigoranye kubivugishaho ukuri nubwo ari ko gukenewe.

Amwe mu makuru avugwa ko bitoroshye kuyatanga ni ajyanye n’umubare w’abana umuntu yabyaye hari n’abo yaba yarabyaranye n’abantu batashakanye; ndetse n’abagore baba barakuyemo inda bakabivuga.

Hari abantu usanga bahisha ayo makuru nk’abagabo bahisha abagore babo ko babyaye abana hanze, cyangwa abagore bahisha abagabo babo ko bigeze gukuramo inda bityo kubivuga ngo bikaba ari ukwivamo cyangwa kwimenera ibanga.

Nta muturage ukwiye kugira impungenge kuri iki kibazo kuko amakuru yose ari ibanga kandi kuyamenya bikaba bizafasha Leta mu igenamigambi ikorera abaturage; nk’uko bisobanurwa na Mukundabantu Marc, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare.

Ku bantu bafite impungenge ko abantu bazaba baha ayo makuru ari abo baturanye bityo bakaba babavamo, Mukundabantu avuga ko hashyizweho ibihano ku bantu bazakora ibarura bazamena amabanga y’abaturage, ibyo bihano bikaba birimo n’igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri.

Ibarura rusange rizakorwa tariki 16-31/08/2012, ariko ijoro fatizo ni irya tariki 15/08/2012. Hari abantu bazanyura mu ngo bazibarura ari nako bazishyiraho ibiziranga, bityo abaturage bakaba basabwa kuzaborohereza akazi.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka