Abaturage barasabwa gufata neza “Gabions” zigabanya umuvuduko w’amazi aturuka mu birunga

Abatuye imirenge ya Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze ituriye umwuzi wa Rwebeya barasabwa gufata neza Gabiyo (Gabions) zubatse muri uwo mugezi, zigabanya umuvuduko w’amazi awumanukamo aturuka ku kirunga cya Sabyinyo mu gihe cy’imvura.

Izo “Gabions” zubatswe ku bufatanye bwa Minisiteri y’umutungo kamere (MINIRENA) na Minisititeri y’Ingabo (MINADEF).

Kuri uyu wa kane tariki 24/05/2012 ubwo hamurikwaga izo “Gabions”, Lt.Gen. Fred Bingira, umugaba mukuru w’Inkeragutabara, yavuze ko ikintu icyo aricyo cyose gihungabanya umudendezo w’abaturage, ingabo z’u Rwanda ziba ziteguye guhangana nacyo kandi zikagitsinda kuko zibyemerewe n’amategeko.

Yasabye abaturage baturiye umwuzi wa Rwebeya kujya bakora umuganda wo gusibura “Gabions” zubatsemo kugira ngo zikomeze zitangire amazi aturuka mu birunga yangiza imitungo y’abaturage ndetse akanica n’abantu.

Gabions zubatswe ku bufatanye bwa Minisiteriy'Umutungo Kamere na Minisiteri y'Ingabo mu rwego rwo kurinda abaturage ingaruka ziterwa n'umuvuduko w'amazi aturuka mu birunga.
Gabions zubatswe ku bufatanye bwa Minisiteriy’Umutungo Kamere na Minisiteri y’Ingabo mu rwego rwo kurinda abaturage ingaruka ziterwa n’umuvuduko w’amazi aturuka mu birunga.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yavuze ko izo “Gabions” zigomba kujya zisiburwa kugira ngo zituzuramo ibitaka n’amabuye, amazi akajya akabura ikiyatangira akamanukana ubukana akangiza ibikorwa by’abaturage.

Amazi aturuka mu birunga amanukana umuvuduko mwinshi agatwara ubutaka bugomba guhingwa, agatwara amazu ndetse n’abantu.

Ubwo hubakwaga izo “Gabions” zatwaye amafaranga miliyoni 100 hifashishijwe Inkeragutabara zigera ku 150; nk’uko Dr. Nkurunziza Emmanuel, ukuriye ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere yabitangaje.

Dr. Nkurunziza yakomeje asobanura ko umutungo kamere w’u Rwanda, urimo n’amazi, ukwiye kubungwabungwa uko bikwiye kugira ngo utabera Abanyarwanda ikibazo aho kubabera igisubizo cy’ibibazo bafite kuko aribwo bukungu u Rwanda rufite.

Abayobozi batandukanye basobanurirwa uko gabions zitangira amazi ava mu birunga.
Abayobozi batandukanye basobanurirwa uko gabions zitangira amazi ava mu birunga.

Nshimiyimana Emmanuel, umwe mu baturage baturiye umwuzi wa Rwebeya avuga ko izo “Gabions” zibafitiye akamarao gakomeye kuko zatumye amazi atakimanukana ubukana ngo yangize ibintu n’abantu kandi ngo biyemeje kuzazifata neza.

Umwuzi wa Rwebeya umanukamo amazi iyo ri mu gihe cy’imvura. Iyo ari mu gihe cy’izuba nta mazi wawubonamo.

Gabions zubatse muri uwo mwuzi zigera kuri 27 zubatse ku burebure bureshya na kilometero eshatu. Zubakishije amabuye afashwe n’insinga zikomeye zituma haba urukura rutanyeganyega ngo rube rwatwarwa n’amazi.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka