Abaturage bakubise umujura akizwa na DASSO
Polisi y’igihugu irasaba abaturage kutihanira kuko bihanirwa. Ni nyuma y’aho abo mu mudugudu wa Kabeza bakubise umujura agakizwa na DASSO.
Nshimiyimana Protegene w’imyaka 35 atuye mu mudugudu wa Kabeza Akagari ka Rukomo ya 2 Umurenge wa Rukomo.

Kuri uyu wa 05 Ugushyingo yagejejwe mu mudugudu akomokamo akubitwa na bamwe mu baturage, ashinjwa kubiba ibiryamirwa ariko yaje gukizwa na DASSO.
Yafatiwe ahitwa Kabuga mu murenge wa Karama agerageza guhunga igihugu nyuma yo gukekwaho ubufatanyacyaha mu bujura bw’inka yibwe mu murenge wa Tabagwe, hashize iminsi 4.
I.P Emmanuel Kayigi umuvugizi akaba n’umugenzacyaha wa polisi y’igihugu mu ntara y’iburasirazuba asaba abaturage kwirinda kwihanira. Ngo iyo bibaye nibo baba bahanaguye icyaha ku ugikekwaho bahanirwa gukubita no gukomeretsa cyangwa kwica iyo havuyemo urupfu.

Agira ati “ Igihugu cyacu kigendera ku mategeko. kwihanira ntibyemewe kuko ubikoze ashobora kuba ari we uhura n’ibihano bikomeye.”
Gusa ariko bamwe mu baturage bavuga ko impamvu bagerageza kwihanira ari uko ukekwaho ubujura atinda kugera kuri polisi ubundi akagaruka.
Mujawamariya Consolee, avuga ko ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora mu guhashya abajura. “ Nk’ubu turamufashe ariko ubu ejo azagaruka. Ibyo nibyo biduca intege bikadutera n’impungenge zo kubafata. Ubuyobozi bugire icyo bukora”

Ukekwaho ubujura, Nshimiyimana Protegene yiyemerera ko amaze imyaka 5 yiba. Gusa ngo nta nyungu yabyo kandi yiteguye kubireka.
Agira ati “ Nyine ubwo bamfatanye ibintu byabo, niyo naba narabiguze nijye mujura. Ariko nta nyungu yabyo ni ukubireka.”
Ibyo yafatanywe ni umufariso, umukeka, igikapu n’inkweto yibye mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka. Gusa akaba yari aherutse gucika inzego z’umutekano kuwa 01 Ugushyingo akekwaho kwiba inka bakayibaga kandi nawe akaba abyiyemerera.
SEBASAZA Gasana Emmanuel.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahubwo se ko abajura bagendana ibintu byakwangiza umuntu wagizengo bagusanze mu nzu ntibakwica?polici ibahindurire ibihano ibikomeze kuko birakabije.wagirango umuntu nibo akorera.
polisi yakagombye korohereza abaturagye
kuko umujura niyagusanga muzu ngowifate mapfubyi ngo umwihorere kabissa icyokibazo nibacyigeho
none se yaragutumiye ngo umufotore?