Abaturage bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro bya Gaz

Abakoresha Gaze mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bahangayikishijwe n’izamuka rya hato na hato ry’ibiciro byayo, kuko birimo kubagiraho ingaruka zatumye harimo abasubira gukoresha amakara.

Bifuza kwegerezwa gaz bakanasobanurirwa imikoreshereze yayo
Bifuza kwegerezwa gaz bakanasobanurirwa imikoreshereze yayo

Abacuruza gaz na bo bavuga ko n’ubwo akenshi mu mpera z’umwaka ibiciro byayo byajyaga bizamuka, ariko ngo kuri ubu nibwo bwa mbere ibiciro bizamutse ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’ibihe byatambutse, kuko ikiro cyavuye ku mafaranga y’u Rwanda 1200 kigera ku 1350, ariko ngo hari n’ubwoko bwageze ku mafaranga 1400 ku kilo.

Iryo zamuka ry’ibiciro ngo rikomeje kubera imbogamizi abaturage ku buryo hatagize igikorwa byazarangira bamwe muri bo baretse kuyikoresha kubera ko ubushobozi bwabo butabibemerera.

Valentine Ingabire wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko kuba ibiciro bya gaz byarazamutse cyane bibateye ikibazo kubera ko muri iyi minsi amafaranga yabuze.

Ati “Nakoreshaga kariya gato ariko na ko mu gihe ubu kageze ku 9000 biragoye. Kaguze 7500 dukomeza kukagura, bikomeza bizamuka bigera ku 8000 none bigeze ku 9000, ubwo rero iyo bimeze gutyo umuntu ahitamo gukoresha ubundi buryo yari asanzwe akoresha bw’amakara kuko ugereranyije na gaze harimo itandukaniro rinini, kubera ko utabonye n’ubushobozi bwo kugura uwo mufuka wagura n’ayo ukoresha umunsi umwe”.

Izamuka ry’ibiciro bya gaz ngo ryanatumye abayicuruza nabo bagerwaho n’ingaruka, kuko umubare w’iyo bari basanzwe bacuruza wagabanutse bitewe n’abantu batacyitabira kuyigura nk’uko byari bimeze mbere.

Salama Kayikundire ni umucuruzi wa gaz mu Karere ka Kicukiro, avuga ko yazamutse mu buryo budasanzwe kuko bitigeze bibaho mbere.

Ati “Ubundi zajyaga zizamuka nko mu mpera z’umwaka, ariko nko mu byumweru bibiri zigahita zisubira ku murongo, kandi nta n’ubwo zigeze zigura ano mafaranga zirimo kugura ubu. Iyo zazamukaga nk’iy’ibilo 12 twayigurishyaga 14500, ugasanga byasakuje natwe bikatugiraho ingaruka ntitubone amafaranga, none byageze ku giciro cya 16500, ni menshi, abantu nta mafaranga bafite, none se niba nagurishyaga gaz 10 cyangwa 15 ku munsi, ubu nkaba ngurishya 2 cyangwa 3, inzu y’abandi kuyishyura ntabwo byoroshye”.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Ernest Nsabimana, avuga ko akenshi mu gihe cy’impera z’umwaka ibiciro bya gaz bikunda kuzamuka bitewe n’uko ahenshi mu bihugu by’Iburayi na America iba yatangiye gukenerwa cyane kubera ibihe by’ubukonje bukabije baba batangiye kugeramo, ariko ngo hari ikirimo gukorwa mu rwego rwo gushaka ibisubizo.

Ati “Turimo turakorana n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’icuruzwa rya gaz ndetse n’abayitumiza, turatekereza ko nko mu cyumweru gitaha, iyo nyigo yo gushyiraho igiciro izaba yarangiye. Leta yafashe ingamba ko hagiye kubakwa ubuhuniko bwa gaze, bushobora kubika iyo gutekesha hafi toni ibihumbi 17, ubuhuniko byibura bushobora gukoreshwa nko mu gihe cy’amezi ane”.

Abacurizi ba gaz bavuga ko hari igihe ikilo bakiguraga ku mafaranga 1000 cyangwa 980 ku buryo ibiro 12 bitarengaga amafaranga ibihumbi 12, biza kugenda bizamuka buhoro buhoro kugeza aho uyu munsi ibiro 12 bihagaze Amafaranga y’u Rwanda 16500.

Mu Rwanda byibuze mu kwezi hatekeshwa gaz ingana na toni ibihumbi bine, ariko kubera kutagira ubuhunikiro buhagije, iyo habaye ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro biragorana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza

Nk’uko murijisho ryabaturarwanda

Mudufashe mudukorere ubuvugizi ibiciro bya Gaz bisubire nk’uko byari mbere

Gaz yarahenze twebwe Igahanga Mu mujyi wa Kigali haraho irikugura 8500

Twaretse amakara none tuyasubiyeho Koko?

Pierre yanditse ku itariki ya: 27-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka