Abaturage bafite ubwoba ko umujyi wa Goma ushobora gufatwa na M23

Abaturage batuye mu mujyi wa Goma bafite ubwoba ko uwo mujyi wafatwa na M23 kubera ko ingabo za Leta ya Congo zanze ku rwana ahubwo zisaba abaturage guhunga. Ingabo za M23 zafashe Kibumba iri munsi y’ibirometero 10 uvuye Goma .

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Goma bahisemo kuza kwirarira ku Gisenyi kuko ariho bizeye umutekano.

Ngo nubwo abayobozi batangiye kubuza abantu guhunga imiryango imwe yishoboye yohereje abagore n’abana kuburyo abarenga 300 bageze mu Rwanda ku mugoroba wa tariki 17/11/2012, n’abandi kubera amasasu atangiye kumvikana mu nkengero za Goma muri iki gitondo barimo kwinjira mu Rwanda.

Umwe mu bayobozi mu mujyi wa Goma yabwiye Kigali Today ko yohereje umugore n’abana bitewe n’ubwoba abona mu mujyi cyane ko n’ingabo za FARDC nyuma y’ifatwa rya Kibumba zanze kurwana.

Ingabo z’ishami ry’umuryango w’abibumbye nizo zari kurwana zikoresheje ibimodoka by’intambara n’indenge, ndetse amakuru Kigali Today yakiriye mu gitondo taliki 18/11/2012 avuga ko umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru yavuye iwe n’umuryango we akajya kurara muri MONUSCO.

Ingabo zinubira ko Leta ya Congo ntacyo ikora ngo intambara ihagarare birimo kwanga imishyikirano ahubwo bakabashora ku rugamba batsindwa.

Ingabo za MONUSCO zasabwe n’umuryango wabibumbye gukora ibishoboka byose ngo umujyi wa Goma ntufatwe ; ndetse kuva taliki 17/11/2012 kuva mu mujyi wa Goma kugera Kibati
harinzwe na MONUSCO aho ihanganye na M23 hafi y’ikibuga cy’indege.

Nubwo umuryango w’abibumbye wakomeje kwihanangiriza ingabo z’umutwe wa M23 guhagarika imirwano kugira ngo umujyi wa Goma udafatwa, Let aya Congo ntiyubahirije ibyo yasabwaga byo kujya mu mishyikirano none ni nayo yubuye imirwano.

Ingabo za M23 zirakoresha imodoka n'ibikoresho FARDC yataye.
Ingabo za M23 zirakoresha imodoka n’ibikoresho FARDC yataye.

Muri iki gitondo amasasu arimo arumvikana hafi y’ummujyi wa Goma ndetse n’abaturage baravuga ko batangiye kubona ingabo za M23 zageze mu mujyi nubwo zitaratangira kurasa.

Amakuru atangazwa n’ingabo za M23 nuko muri igitondo ingabo za MONUSCO zarashe ibisasu byinshi mu birindiro bya M23 ariko urugamba rukaba rukomeje Kibati na Kilima Nyoka. Br.Gen Bauma Kamanda uyobora 8e Region ya Kivu ya Amajyaruguru ngo yatakaje abasirikare 22.

Ingabo za FDLR zahaye FARDC umusanzu zivuye Tongo maze 52 zirahagwa abandi bahungira Rutare.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

Maze gusoma amakuru yerekeranye n’imirwano irikubera kubera muri Congo nagize byinshi nibaza kuki amahanga arikubuza M23 gufata Goma ntabuze Isiraheri kurasa Parestine?kubwanjye nabuze igisubizo mumfashe kubonera igisubizo icyo kibazo.Abazungu baracyadukoroniza ndabyemeye,Afurika bayigize uburuhukiro bwabo.

EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Ahooo!! Nange ndaje mfate ka sura mbaya kamwe dore ko nari narananiwe kwigurira iyange!Utariye ibyupfuye arya ibyugiye!! LANDCRUISER HAFI

BAJYE NJYE yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Mubyukuri tunejejwe n’amakuru muri kutugezaho kubijyanye na congo. Nkaba mbona izi zose ari ingaruka ziri guterwa nibihugu bya amahanga birigushaka ubutunzi bwa congo baryanisha abenegihugu. Nkaba numva icyakorwa ari ukubasabira ku Imana

Kwizera jean chrysostome yanditse ku itariki ya: 18-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka