Abaturage ba Goma ntibashyigikiye ko M23 iva mu mujyi

Mu mujyi wa Goma hamwe n’ahandi hafashwe n’ingabo z’umutwe wa M23 abaturage barimo kwizezwa umutekano, bagasabwa gusubira mu mirimo yabo. Mu nama yahuje ubuyobozi bwa M23 n’abayobozi b’ibitangazamakuru tariki 22/11/2012 bijejwe imikoranire myiza.

Umwe mubayobozi b’ikinyamakuru gikorera i Goma yatangaje ko bishimiye imikorere ya M23 kuko ivugurura serivise kandi ntawe ihutaje.

Yagize ati “twishimiye gukorana na M23 nubwo twayibwiwe nabi siko biri, barashaka kuganira n’inzego zose, ikindi nuko bari kumva ibibazo inzego zifite kugira ngo bicyemuke, turabishimiye cyane.”

Kigali Today imubajije uko babyakira M23 isabwe kuva aho yafashe yasubije atya: “M23 kuva aho yafashe ni urupfu kuri twe, kuko yamaze kutugaragariza imikorere myiza itandukanye n’iya Leta ya Kinshasa, ikindi nuko ingabo za Leta zagaragaje gutsindwa zatwihimuraho, ntabyo twifuza kandi nayo izabyumve ntibyubahirize.”

Abaturage batuye mu mujyi wa Goma bavuga ko nubwo M23 ariyo igirana imishyikirano n’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari ICGRL ngo n’abaturage bafite ijambo kugaragaza icyo bifuza mu kurengera umutekano wabo.

Bamwe mu banyamakuru bakorera mu mujyi wa Goma bari mu nama n'ubuyobozi bwa M23.
Bamwe mu banyamakuru bakorera mu mujyi wa Goma bari mu nama n’ubuyobozi bwa M23.

Uwitwa Karimu utuye i Goma yifuza ko mbere y’uko M23 ifata umwanzuro wo kuva i Goma yabanza ikabagisha inama ngo kuko bayisabye gusubira Ructhuro yaba itereranye abaturage.

Yagize ati “twagize amahirwe yo gukira ingabo za leta zatwamburaga none ngo zigaruke? Ubu turakora amasaha yose kandi umutekano ni wose, ntawatoborewe iduka cyangwa ngo yamburwe twifuza kuguma muri ubu buzima”.

Nubwo umujyi wa Goma wafashwe na M23, serivise zariho nizo ziri gukora ndetse n’ibirango bya Leta nibyo bikoresha nk’uko bamwe mu bakozi basubijwe mu mirimo, ndetse amashuri yose kugera kuri Kaminuza akorera mu mujyi wa Goma yahamagariwe gukomeza imirimo.

Abapolisi n’abahoze ari ingabo za FARDC bifatanyije n’ingabo za M23 bajyanywe mu mahugurwa mbere yo gusubira mu kazi.

Mugunga: Abari barahunze barasaba HCR kubasubiza mu byabo

Abanyekongo bavuye mu byabo kubera imirwano yahuje ingabo za leta ya Congo n’ingabo z’umutwe wa M23 bahungiye Mugunga barasaba ishami ry’umuryango wa bibumbye kubafasha gusubira mu byabo kuko bamaze kwizera umutekano waho bari batuye.

Bamwe mu ngabo n'abapolisi bakoreraga Leta bagiye gukorana na M23.
Bamwe mu ngabo n’abapolisi bakoreraga Leta bagiye gukorana na M23.

Impunzi zigera ku bihumbi 30 zavuye ahitwa Kanyaruchinya zikambitse mu nkambi ya Mugunga zivuga ko zimaze kubona ko ingabo za M23 zicunze umutekano neza ahafashwe, akaba nta mpamvu yo kuguma mu buhungiro abana bicwa n’inzara.

Evariste Kabunga, umwe mu mpunzi yatangarije Radio Okapi ko barambiwe kuba mu nkambi, bacyeneye guhinga imirima yabo, akavuga ko ishami ry’umuryango wabibumbye ritakomeza kubagumana ahubwo ryabafasha kwisubirira mu miryango yabo.

Ubuyobozi bw’umuryango wa HCR bwo bukomeje kugaragaza imbogamizi z’ubushobozi bwo gusubiza impunzi mu byazo ariko ngo bagiye kugerageza gushakira abababaye ibyo kurya; nk’uko byatangajwe na Kouassi Lazard Etienne.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 6 )

Congo ifite ikibazo kitoroshye gishingiye kukutagira umutima wo gukunda igihugu cyabo( patriotisme)bitwara nka ba canshuro gusa imana izabashakire undi Lumumba

ndondor ferdinand yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

AMAHORO NASABE ARIKO BINYUZE MUBIGANIRO ARIKOSE ABATURAGE NIMUDUHEHE UBURENGANZIRA DUKORANE NABODUSHAKA ATARABO KUTWAMBURA GUSA UBU GOMA TURABARA AMADOLARE ABASIRIKARE BA M23 BAREBA NTIBATWAMBURE IBYO MWIGEZE MUBIBONA INGABO ZA LETA YA KONGO ZIKORA? DUKENEYE GUKORANA NABADUHA UMTEKANO NKA M23.

kagiraneza innocent yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Uyu munyamakuru Silidio Sebuharara ni umunyamakuru uzi icyo gukora kabisa.
Musabiye promotion,kuko bigaragara ko akunda akazi ke no guteza imbere igitangaza makuru akorera atibagiwe n’ibindi.ntimwibuka ako ari mubatugezagaho amakuru y’i goma na Gisenyi kuri BBC?Courage munyamakuru mwiza,courage Kigalitoday.

kalinijabo yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Goma yarababajwe bihagije,none igihe kirageze ngo ihozwe.Kinshasa yumvikane na M23 ICUNGE ABATURAGE aho kuzana FARDC ifite ikibazo cyo kutamenya igihugu ico ari co.

Mitali yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

muzikucyatsa we

yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

kigali today!!! muranyemeje pe! ubu nibwo nashoboye kubona itandukaniro nibindi binyamakuru,mufite inkuru zitagirwa nabandi,mukomereze aho.

rumanzi yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka