Abaturage b’i Ntyazo bashimiwe kuburizamo igitero cy’uwari witwaje imbunda
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwashimiye abaturage b’Umurenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza ku bufatanye bagaragaje bwatumye umuntu washakaga guhungabanya umutekano akoresheje imbunda ahasiga ubuzima.
Hari mu biganiro byabereye ku kibuga cy’umupira cya Katarara mu Murenge wa Ntyazo ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 3 Gicurasi 2016.

Tariki 26 Mata 2016 saa munani z’amanywa, umuntu witwaje imbunda yo mu bwoko bwa SMG bikekwa ko yari aturutse muri FDLR, yinjiye mu Murenge wa Ntyazo ariko umuturage wa mbere wamubonye atanga amakuru yihuse kugira ngo inzego z’umutekano zihite zihagoboka.
Uwitwa Munyaneza Wellars ni we wabanje kubona uwo mugabo utazwi ahetse imbunda mu ikote, imvura yamunyagiye.
Agira ati “Imvura yari imaze guhita mu murenge wacu wa Ntyazo ndimo ngenda mbona umuntu ntazi wanyagiwe uruhande rumwe, amaze gutambuka nasubije amaso inyuma mbona anafite imbunda mu ikote.”

Munyaneza yavuze ko kuva ubwo yashakishije uburyo bwo kujya kumusuhuza ariko undi we agahita yanga kumuha intoki ze.
Ati “Numvaga namusimbukira nkamufata kuko nabonaga atandusha imbaraga usibye iyo mbunda yari afite yarashishije amasasu ariko ku bw’amahirwe ntampamye.”
Uwo mugabo amaze kurasa amasasu agatera na gerenade, abaturage b’Umurenge wa Ntyazo bakomeje kumwotsa igitutu kugeza ubwo Ingabo z’u Rwanda zahagobokeye, agahita ahasiga ubuzima.

Uwitwa Mujawayezu Primitive we yitabaje terefoni amenyekanisha ko hari umuntu utazwi witwaje imbunda, abaturage bakeneye gutabarwa.
Ati “Ingabo zacu zaradushimishije cyane kuko mu minota mike zahise zihasesekara uwo mugizi wa nabi ahasiga ubuzima.”
Brig. Gen. Jean Jack Mupenzi uhagarariye Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yashimye abaturage ba Ntyazo avuga ko ubwo bufatanye bagaragaje ari bwo bugomba gukomeza kubaranga.
Ati “Umutekano ni nko guhumeka ntabwo tugomba kujenjeka kuko turangaye nta buzima byaduha.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yahamagariye abaturage b’i Ntyazo gukomeza uwo muco mwiza bafite wo kwicungira umutekano.
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Nkuko tura Badahirwa Mekedukomezekwicungira umutekano Gushakanugushobora Nibinditwabigeraho Biryanyeniterambere Murakoze
Oh ! Nyanza Nukuri, izinaniryo Muntu Nkukoturabadahirwa Cyonimureke Dukomezekwicungirumutekano Wacukukoniryoterambererirambye.
Mugabanye kwica inzirakarengane
Fdrl yarindagiye ntiyamenya aho inyura ijya Nyanza gukora Iki? Kereka uvuze kwari Kgli ahubwo kumanywa? Ni imandwa? Iyo ni rdf yifuzaga kuzamura drapeau ya RNC . Uwo barashe Ni Mwene Kanyarwanda wa Bishenyi nabibwiwe na muvandimwe we Kanyarda Pacifique alias dogiteri
@ mahoro ntyazo ni umurenge wa nyanza uhana imbibi n ’ uburundi. Kuva burundi wambuka a kanyaru winjira ntyazo. Ntibitangaje rero ko fdlr ivaze I burundi ikinjira ntyazo.
Inzegoz’umutekanozigombakubamaso,abaturagenabobakabamaso,kukotwiraye abanzib’amahorobayatuvutsa
MWARAKOZE CYANE
ABO BARAKOZE NABANDI BABIGIREHO HATO UMWANZI ATAZINJIRA AGAHITANA UBUZIMA BWABENSHI.
Eeeh uwo muntu yaciye he kurinda agera i Nyanza? Yari agiye gutera he cyangwa kwande ku manywa y’ihangu?