Abatoza b’intore barangije itorero bagiye kugeza indangagaciro ku Banyarwanda bose
Abatoza b’intore barangije itorero ryaberaga i Nkumba, mu karere ka Burera, barasabwa gushyira mu bikorwa ibyo bigiye muri iryo torero, babitoza abandi kugira ngo Abanyarwanda barusheho kuba intore nyazo.
Aba batoza b’intore baturutse mu Rwanda hose, bari mu byiciro bitandukanye by’inzego z’igihugu birimo abakuriye uburezi mu turere no mirenge, abashinzwe iby’imiyoborere myiza ndetse n’abashinzwe ibijyanye n’umurimo mu turere.
Aba bose uko ari 577, nibo bazajya aho barututse gutangiza itorero haba mu midugudu ndetse no mu mashuri. Muri iryo torero, bashoje tariki ya 03/06/2014, bamazemo iminsi 10, bigiyemo amasomo atandukanye ariko yose aganisha ku ndangagaciro z’Ubunyarwanda.

Dr Harebamungu Mathias, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi, yasabye abo batoza b’intore ko bagomba gushyira mu bikorwa ibyo bigiye muri iryo torero.
Agira ati “Mugende mukomange kuri buri muryango. Muzajyane ikiyengera cy’ibikorwa byanyu byiza by’ibyo mwatojwe hano. Ntuzagire umuntu ushwaratura, atagutera umugeri! Uzagende umwagaze, umuguyaguye. Hanyuma nubona atakumva, ushake inshuti ye uyitume yo.
Nujya mu kabari, wanywa suruduwiri, wanywa Turbo, menya ko aho wakandagiye, wamusigiye nibura ubutumwa bwo kuba ari intore isobanutse kandi idadiye.”

Umutahira mukuru w’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, avuga ko itorero ry’abatoza b’intore ryagiyeho kugira ngo itorero rizagere ku Banyarwanda bose, bityo bacengerwe n’umuco w’indangagaciro.
Agira ati “Hashize igihe tuvuga ngo itorero rizagera ku Banyarwanda bose. Ntabwo rishobora kugera ku Banyarwanda bose hatagize abatoza, kuko abatoza bo ku rwego rw’igihugu ntabwo bashobora gukwira u Rwanda rwose.
“Ni cyo gituma rero twahisemo kugira ngo dutegure abatoza, bazajya mu turere, mu mirenge, mu tugari, no mu midugudu. Mu midugudu byo bizakorwa na bariya. Guhera ubungubu abanyarwanda batozwe umuco w’indangagaciro, ubinjiremo, ubajyemo, bawugire uwabo, kugira ngo Abanyarwanda bongere biheshe agaciro,” Rucagu.

Abo batoza b’intore bazatoza abandi indangagaciro indwi z’ibanze, zagarutsweho kenshi n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda, zishamikiyeho izindi zose. Izo ndangagaciro ni: Ubunyarwanda, gukunda igihugu, ubunyangwamugayo, ubutwari, ubwitange, gukunda umurimo no kuwunoza ndetse no kwihesha agaciro.
Abatoza b’intore nabo bahize ko ibyo bigiye muri iryo torero bazabishyira mu bikorwa mu gihe kidatinze. Aho bavuze ko guhera mu kwa karindwi mu mwaka wa 2014 bazaba batangiye gutoza intore zo mu midugudu batuyemo.
Aba batoza b’intore ubwo basozaga itorero bahawe n’impamyabumenyi ibemerera ko koko ari abatoza b’intore mu Rwanda. Iri torero ry’abatoza b’intore ryabaye ku bufatanye bw’Itorero ry’igihugu ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nababwirango mwihangne? nkukobyumvaburiwesewamazekumvamakurubirashobokakoyabayafashe umwanzurothenakababayabafashacyangwayabaterinkunga kuruharerwangenumvanabaterinkunga.murakozemugumyekwihangana.ikindinkuwakenerakubafashabyanyuramuzihenzira