Abatoye bateguje abayobozi kuzahangana n’ibiyobyabwenge

Bamwe mu bitabiriye amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze muri Kigari bateguje abayobozi bashya kuzahangana n’ibibazo by’ibiyobwenge, imibereho mibi no gukaza ubukangurambaga.

Amatora yabae kuri uyu wa mbere tariki 8 Gashyantare 2016, yagaragayemo bamwe mu banywa ibiyobyabwenge kandi bivugira ko badashobora kubivaho, keretse ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ngo bukurikiranye inkomoko yabyo akaba ari ho bubikumirira.

Ahatorerwaga Kicukiro.
Ahatorerwaga Kicukiro.

Uwitwa Nsabimana Jean Claude utuye mu mudugudu wa Kana, Akagari ka Kabasengerezi, Umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge avuga ko adashonora kureka urumogi.

Yagize ati “Abayobozi twatoye nibagende bakumire aho ibi biyobyabwenge biva kandi barahazi, naho jyewe ntabwo nareka urumogi kabisa; gusa sinzi niba babishobora, jyewe icyo nabatoreye ni ukuzajya baducungira umutekano.”

Aganira na Kigali Today, nyuma y'amatora Higiro Innocent avuga ko Sruduwire ari nkicyayi cye afataho mbere yo kuva murugo Kicukiro.
Aganira na Kigali Today, nyuma y’amatora Higiro Innocent avuga ko Sruduwire ari nkicyayi cye afataho mbere yo kuva murugo Kicukiro.

Mugenzi we mu karere ka Kicukiro no mu kagari ka Kicukiro, Higiro Innocent nawe yashimangiye ko inzoga z’inkorano bita suruduwire azifata nk’uko abantu babyukira ku cyayi cya mu gitondo.

Mu bijyanye n’imibereho myiza, Nyinawintore Bernadette utuye mu mudugudu w’Ubumwe muri ako kagari ka Kicukiro, yasabye abayobozi batowe kwirinda kumusiragiza no kumurangarana, nk’uko ngo byagenze ubushize.

Yavuze ko ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ariko bakaba ngo baranze kumuha icyangombwa cy’abatishoboye.

Uwo ni umwe mu babaswe n'ibiyobyabwenge nk'uko abyihamiriza.
Uwo ni umwe mu babaswe n’ibiyobyabwenge nk’uko abyihamiriza.

Dr. Theobald Hategekimana usanzwe ari Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Kaminuza(CHUK), akaba atuye mu kagari ka Musezero ku Gisozi ari naho yatorewe, we yavuze ko hakwiye kwibandwaho ubuzima bw’abaturage.

Ati “Gufasha ubuzima bw’abaturage kumererwa neza nibyo numva byagombye kwibandwaho cyane muri manda nshya y’abo turimo gutora; turashaka ko bose bagira ubwishingizi bwo kwivuza, isuku n’imibereho myiza muri rusange.”

Uyu mugore avuga ko abayobozi basoje manda bamurangaranye.
Uyu mugore avuga ko abayobozi basoje manda bamurangaranye.

Ubuyobozi bw’Imidugudu butorerwa inshingano yo gukora ubukangurambaga kuri gahunda za Leta zitandukanye, ariko abaturage wumva babwitezeho kubavuganira.

Baguma Alexis watorewe kuyobora Umudugudu wa Gasave yishimira kuba mu gihe amaze ashinzwe amakuru n’ubukangurambaga, ngo yavuganiye abaturage 48 bigishwa gusoma no kwandika bakuze; akaba yituwe gutorwa.

Ngengiyumva Emmanuel yishimiwe cyane nabo ayobora bo mumudugudu wa Byimana, Gisozi Gasabo amaze gutorwa baramuterura.
Ngengiyumva Emmanuel yishimiwe cyane nabo ayobora bo mumudugudu wa Byimana, Gisozi Gasabo amaze gutorwa baramuterura.

Niyonsaba Ephrem watorewe kuyobora Umudugudu w’Ubumwe uherereye muri Kicukiro, yashimangiye ko mu bikomereye umudugudu we n’ahandi, ku isonga hari ikibazo cy’ibiyobyabwenge n’abasaba gufashwa kuva mu bukene; "bikaba ari byo ngiye gushyiramo imbaraga".

Ibitekerezo   ( 1 )

INZOGA IYO ARIYO YOSE NITABI IRYO ARIRYO RYOSE IBYO BYOSE NI IBIYOBYABWENGE MU BICE BURUNDU KUKO BITERA INDWARA NZISHIPEEE!!!

DUSHIMIMANA GADI yanditse ku itariki ya: 23-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka