“Abateye ibisasu ni ingegera” - Umuyobozi w’ingabo muri Muhanga
Umuyobozi w’ingabo z’igihugu mu gace ka Muhanga, Kamonyi, Nyanza n’agace gato ka Huye, Colonel Kananga, aratangaza ko umuntu wese utinyuka gutera ibisasu mu bantu aba ari ingegera kuko kenshi aba yakoreshejwe n’inda gusa.
Mu nama ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwagiranye n’abaturage, tariki 25/01/2012, Colonel Kananga yagize ati “Umuntu utinyuka agatera igisasu mu mbaga y’abantu ni ingegera. Ni n’ubugwari kuko ntuba uzi niba aho uteye hatarimo mwene nyoko cyangwa n’abandi nawe wishimiraga”.
Colonel Kananga avuga ko icyagaragaye ari uko abantu batera ibisasu baba bafite ababaguriye kugira ngo bahungabanye amahoro y’Abanyarwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, yaboneyeho akanya ko gusaba abaturage bo mu karere ayobora gufatanya n’abashinzwe umutekano kugenda bavumbura abantu baba bafite imigambi nk’iyo kuko hari ubwo usanga baturuka muri bo.
Mu ijoro rya tariki 24/01/2012, Mu mujyi wa Muhanga haturikiye igisasu cyo mu bwoko bwa grenade gikomeretsa abantu 16.
Abantu benshi barakibaza aho abantu bakomeje kugenda batera ibisasu baturuka cyangwa se niba hari uba wabatumye.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|