Abaterwa inkunga na USAID barishimira ibyo bamaze kugeraho
Abaterwa inkunga n’ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) barishimira ibyo bamaze kugeraho babikesha iyo nkunga; babigaragaje ubwo USAID yabasuraga mu rwego rwo kureba uko abo ifasha babayeho, ibyo bakora ndetse n’icyo inkunga yahawe yabamariye mu mibereho yabo.
Bamwe mu bagenerwabikorwa basuwe bakorera i Gikondo mu mujyi wa Kigali ahahoze hitwa Sodoma ubu hakaba hasigaye hitwa mu marembo, ari ho hakorera ishyirahamwe ry’abashoferi batwara imodoka nini (ACPLRWA) ndetse na koperative yitwa “RWIYEMEZAMIRIMO DUFATANYE” igizwe n’abahoze bakora umwuga w’uburaya ubu bakaba baraburetse bakora ibikorwa bitandukanye birimo ububoshyi, ubucuruzi ndetse n’ubuhinzi.

Tuzinde Narcisse akuriye ishyirahamwe ry’abashoferi batwara amamodoka manini aravuga ko USAID yabafashije byinshi haba mu kubona aho bakorera, kubahugura, kubahembera abakozi ndetse no kubaha ibikoresho.

Aha yanongeyeho ko USAID yabahaye ibikoresho by’imikino itandukanye nka Biyari, televisiyo bifashisha bareba amakuru n’ibindi bifuza bakabona ikibahuza aho kujya kwishora mu businzi cyangwa ubusambanyi nk’uko byahoze mbere. Cyakora ngo abananiwe kwifata bahabwa n’udukingirizo mu rwego rwo kubarinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kuba batera inda zitateguwe nk’uko byahoze mbere.

Uretse aba bashoferi kandi abahoze bakora umwuga w’uburaya nabo barahamya ko nyuma yo kureka gucuruza imibiri yabo bagahitamo gucuruza imboga, amakara, imyenda n’ibindi babifatanyije n’ubuhinzi bwa kijyambere, byose babifashijwemo na USAID ngo biteje imbere mu mibereho yabo.
Umuyobozi wa koperative RWIYEMEZAMIRIMO DUFATANYE witwa Cecile, aravuga ko amahugurwa bahawe na USAID ibinyujije muri FHI na ASOFERWA yatumye batinyuka banahindura imyumvire.

Cecile yagize ati: “Tumaze guhugurwa na USAID twahise dufata icyemezo cyo kureka uburaya, turangije turipimisha abarwaye bahabwa imiti hanyuma tunatangira ibikorwa byaduteza imbere. Ubu turacuruza riravuga kandi twanaretse uburaya burundu dushaka abagabo ndetse turanasezerana byemewe n’amategeko.
Twanamenye kubahiriza gahunda za Leta zirimo no kuboneza urubyaro kugana amabanki nka za SACCO byose bikadufasha kwiteza imbere. Ubu turubashywe bamwe turi n’abayobozi aho dutuye ntiwamenya ko ari twe twahoze dukora uburaya”.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima muri USAID mu Rwanda, Rob Cunnane ,nawe yavuze ko ibikorwa byose basuye haba abo bashoferi, abahoze bakora umwuga w’uburaya ndetse n’ikigo nderabuzima cya Jali byose bigaragaza ko urwego rw’ubuzima mu Rwanda rufite umwihariko ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere.
Rob Cunnane ashima ko mu Rwanda gahunda z’ubuvuzi zegerejwe abaturage kandi bakanegerwa ndetse bakanafashwa mu bijyanye n’ubuzima akaba yizeje ko bazakomeza gufasha ibikorwa by’ubuzima mu Rwanda kuko bafite ubushake.

Anne Marie Niwemwiza
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
twizereko inkunga babo bayibyaje umusaruro kuko burya agatirano ntikamara imbeho, kandi burya bakadusize twinogereza , byarimba tukazegra aho twisiga tukinogereza mugani wa president Paul