Abasivili 42 bo mu bihugu 8 by’Afurika barategurirwa kugarura amahoro

Abasivili 42 baturuka mu bihugu umunani by’Afurika, kuri uyu wa Mbere tariki 27/10/2014 batangiye amahugurwa mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro (RPA: Rwanda Peace Academy) riri mu Karere ka Musanze abategurira imyitozo-ngiro yo kugarura amahoro izabera muri Etiyopiya (EASF CP-X 2014).

Ubusanzwe ibikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano mu bihugu biri mu kaga bikorwa n’abasirikare n’abapolisi ariko ngo hari uruhare rukomeye rukorwa n’abasivili rwuzuzanya n’urw’abashinzwe umutekano.

Col. Rutaremara avuga ko uruhare rw'abasivili rwuzuzanya n'urw'abashinzwe umutekano mu kazi ko kugarura amahoro.
Col. Rutaremara avuga ko uruhare rw’abasivili rwuzuzanya n’urw’abashinzwe umutekano mu kazi ko kugarura amahoro.

Col. Jules Rutaremara uyobora RPA ashimangira ko ari yo mpamvu bagomba kongererwa ubumenyi bwo kubafasha gusohoza inshingano zabo.

Umuyobozi wa RPA agira ati “Sinshidikanya ko amahugurwa azongera ubushobozi bw’abasivili bo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasizuba bifite ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye igihe cyose (EASF). Kimwe nk’ingabo n’abapolisi ndetse n’abasivili bagomba kugira igenamigambi risobanutse rijyanye n’igenamigambi ry’ibikorwa byo kugarura amahoro”.

Dr. Wariara Mbugua, umwarimu wo mu gihugu cya Kenya urimo kwigisha iryo somo rya nyuma, asobanura ko igisirikare n’igipolisi ari inzego zubakitse neza zikora igenamigambi rizima ariko abasivili iyo bahuriye mu gihugu kimwe bava hirya no hiryo mu bindi bihugu bitandukanye usanga bafite ikibazo cyo guhuza igenamigambi n’imikoranire hagati yabo.

Abasivili 42 batangiye amahugurwa abategurira imyitozo ku kugarura amahoro.
Abasivili 42 batangiye amahugurwa abategurira imyitozo ku kugarura amahoro.

Mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano, abasirikare, abapolisi n’abasivili baba bafite intego imwe bashaka kugeraho ariko ngo buri wese akora ibyo ashinzwe. Amahugurwa nk’aya abafasha kumenya uko bakorana n’abashinzwe umutekano; nk’uko Dr. Wariara akomeza abishimangira.

“Kuko abasivili bava mu nzego zitandukanye, ni ingirakamaro kubahugurira hamwe kugira ngo basobanukirwe icyo bategerejweho mu bikorwa byo kugarura amahoro cyane cyane bakamenya uko bakorana n’abasirikare n’abapolisi”.

Yungamo ati “Mu buzima busanzwe, abasivili ntibakorana n’abasirikare, ntibakorana n’abapolisi ariko mu kugarura amahoro ni abavandimwe, ni yo mpamvu ari ngomba ko dukorana igenamigambi kuko dusangiye umurimo,” Dr. Wariara.

Aya mahugurwa azamara iminsi itanu.
Aya mahugurwa azamara iminsi itanu.

Nyuma y’aya mahugurwa azamara iminsi itanu, biteganyijwe ko bazajya gushyira mu bikorwa ibyo bize muri Ethiopia bigana neza nk’abari mu bikorwa byo kugarura amahoro, ibi bizabereka ahakiri imbaraga nke mu mahugurwa babonye.

Bitandukanye n’andi mahugurwa wasangaga arimo uruvange rw’abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili, aya mahugurwa arimo kwitabirwa n’abasivili gusa bava mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, Sudani, Sychelles, Somaliya, Comoros na Etiyopiya.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

umutekano ku isi ni ishingiro ry’amajyambere ku buryo tugomba kuharanira ko twawugeraho maze ukanaduha ibyo byose twifuza, biri mu biganza byacu rero

habana yanditse ku itariki ya: 27-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka