Abasirikari ba RDF bitabiriye imikino i Nairobi barasabwa kwitwara neza
Abasirikari 94 b’u Rwanda bitabiriye icyiciro cya karindwi cy’imikino ya Gisirikari n’iserukira muco mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (7th Edition of the East Africa Military Games and Cultural Events), barasabwa kwitwara neza barangwa n’ikinyabupfura mu rwego rwo kugaragaza isura nziza ku Rwanda.
Babisabwe n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka Major General Frank Mushyo Kamanzi mbere yo kwerekeza i Nairobi muri Kenya, aho iyo mikino izabera.
Ati “ Mufite inshingano yo kuzamura ibendera ry’u Rwanda kuko muzaba muhagarariye u Rwanda. Mugiye muri abasirikari b’u Rwanda bazwiho kugira ikinyabupfura (discipline), nta kabuza muzitwara neza”.
Major General Mushyo Kamanzi yanagiriye inama abo basirikari yo kuzateza imbere ubushuti muri bagenzi ba bo bo mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’uburasirazuba.
Muri ayo marushanwa hazakinwa umupira w’amaguru, Basketball, Netball, Handiball ndetse n’imikino yo gusiganwa mu kwiruka (Athletics).

Mu mupira w’amaguru biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda APR FC izakina na Simba yo muri Uganda, tariki 09/08/2013. Yongere ikine na Ulinzi Stars yo muri Kenya tariki 12/08/2013.
Binateganyijwe ko APR FC izakina n’ikipe ya Tanzaniya tariki 13/08/2013 ndetse ikine na Muzinga y’Uburundi tariki 15/08/2013.
Mu mukino wa Basketball, APR izakina na Uganda tariki 09/08/2013, yongere ikine na Kenya tariki 10/08/2013. Izanakina na Tanzaniya tariki 12/08/2013, isoreze ku ikipe y’Uburundi tariki 13/08/2013.
Muri Handball ho u Rwanda ruzakina n’Uburundi tariki 09, tariki 10 rukine na Uganda, naho tariki 12 rukine na Tanzaniya, rukazasoreza ku ikipe ya Kenya tariki 13/08/2013.
Muri Netball umukino wa mbere uzahuza u Rwanda na Kenya tariki 09/08, Uganda tariki 10, Tanzaniya tariki 13, rusoreze ku ikipe y’Uburundi tariki 15/08/2013.
Mu mikino yo gusiganwa ku maguru u Rwanda ruzahagararirwa n’ikipe ya APR Athletics Club, ikazasiganwa tariki 08/08/2013, aho abagabo bazasiganwa mu birometero 12, abagore basiganwe mu birometero umunani.
Biteganyijwe ko iyo mikino izafungurwa ku mugaragaro tariki 07/08/2013, nk’uko tubikesha urubuga rwa minisiteri y’Ingabo.
Abasirikari b’u Rwanda bitabiriye iyo mikino bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kanombe mu gitondo cya tariki 05/08/2013 berekeza i Nairobi. Amakipe y’u Rwanda ayobowe na Col Tom Mpaka, akaba yahawe inshingano yo kuzaserukira neza u Rwanda.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
abarwayi barwariye mubitaro bya kanombe basaba kujya bagemurirwa kuko ibyo bahabwa bidahagije kdi nibibi ibyo kunywa nabyo banywa amazi gusacyakora barashima abaganga baho uburyo babitaho
abarwyi barwariye mubitaro bya kanombe barasaba ko bajya bagemurirwa kuko ibyo bahabwa bidahagije ndetse ni bibi gusa barashima ubuvuzi bahabwa