Abasirikare bo muri Tanzania barigira ku Ingabo z’u Rwanda ibijyanye n’ubwisungane mu kwivuza
Abasirikare bashinzwe iby’ubuvuzi baturutse mu gihugu cya Tanzania bari mu rugendo shuri rw’iminsi 2 mu Rwanda aho bigira ku Ingabo z’u Rwanda ibijyanye n’ubwisungane mu kwivuza bw’abasirikare.
Tariki 23/04/2013, abo basirikare bayobowe na Maj Gen Dr Adam Mwabulanga, umuyobozi mukuru wa serivise ishinzwe ubuvuzi mu ngabo za Tanzania, babonanye n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Charles Kayonga wabasobanuriye mu ncamake ibijyanye n’ubwisungane mu kwivuza bwa gisirikare.
Hanyuma abo basirikare bagiye gusura Ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda cy’Ubwishingizi mu kwivuza Military Medial Insurance (MMI).

Umuyobozi mukuru wa MMI, Lt Col Jean Paul Bitega yavuze ko abo basirikare bize uko MMI yatangiye, uko ikora n’uburyo igenda ikemura ibibazo bijyanye no kwivuza ku banyamuryango.
Yavuze ko abasirikare bakuru baturutse mu gihugu cya Tanzania bishimiye uburyo MMI ikoresha aho abasirikare n’imiryango yabo bashobora kubona uburyo bwo kwivuza atari mu bitaro bya gisirikare gusa ahubwo no mu bindi bitaro bya gisivile, bitandukanye n’ahandi mu bihugu bimwe usanga umusirikare n’umuryango we babasha kwivuriza gusa mu bitaro bya gisirikare.
Nyuma yo gusura MMI basuye ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda i Kanombe. Muri ibi bitaro basobanuriwe imikorere, banasura servise zitandukanye harimo ahavurirwa abana, ahavurirwa indwara z’amatwi n’izindi serivise ndetse banerekwa ibikoresho bigezweho bifasha ibitaro kuzuza inshingano zo kwita ku barwayi.

Mu gusoza urugendo shuri, Maj Gen Mwabulanga, yavuze ko igihugu cyabo kiri mu nzira yo gushyiraho ubwisungane mu kwivuza bwa gisirikare ari nayo mpamvu baje kwiga uburyo Ingabo z’u Rwanda zabigezeho.
Yavuze ko muri Afurika usanga ari hake abasirikare bafite ubu buryo bwo kugira ubwisungane mu kwivuza bityo bakaba basanga ari urugero rwiza bafatira kuri MMI.
Maj Gen Mwabulanga yagize ati “Twabonye uburyo ubuvuzi bugera ku basirikare, bagahabwa serivise nziza, aho bahabwa ubuvuzi bukenewe ku buzima bwabo kandi batanze ikiguzi gito gishoboka, icyo ni ikintu kidasanzwe twabonye MMI yabashije kugeraho. Tukaba tubishimira Guverinoma y’u Rwanda ku bw’iki gikorwa gikomeye yagezeho cyo kuvuza abasirikare neza”.
Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru:



Kigali Today
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ingabo zacu zigomba kuba intangarugero muri byose. kubungabunga umutekano ku isi, none bageze naho kwigisha abatanzaniya ibijyanye n’ubwisungane mu buzima. Nibindi bizaza mukomereze aho.
Urwego rw’ubuvuzi mu rwanda rwateye imbere cyane kuko uretse n’umwihariko w’abasirikare,n’abaturage bivuza neza aho ariho hose kandi aho ariho hose bijyanye n’indwara bafite. n’ibindi bihugu bizaze byigire ku rwanda kuko hari byinshi byafasha abaturage babo.
Ubwo ngo baje kuneka da kuber ko bagiye kurwana na M23