Abasirikare biga mu ishuri rikuru rya Tanzania basuye uruganda rwa Gaz Methane

Abasirikare bakuru biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare ryo muri Tanzania kuri uyu wa gatatu tariki 05/09/2012 basuye umupaka uhuza u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu, uruganda rwa Gaz methane hamwe n’uruganda rukora inzoga rwa Buralirwa.

Nyuma yo gusobanurirwa uko uruganda rwa Gaz methane rukora, Brig.Gen Ezekiel Elias Kayunga uyoboye aba basirikare yatangaje ko bishimishije kubona u Rwanda rwarishatsemo ibisubizo mu kongera ingufu z’amashanyarazi bakoresheje amahirwe bafite yo kuvoma gaz methane.

Yavuze ko ari igikorwa cyiza mu kwishakira ibisubizo kandi ko abanyeshuri bazabijyana iwabo bikagira uruhare mu kwishakamo ibisubizo cyane ko aba basirikare 29 bose bava mu bihugu bitandukanye.

Brig. Gen Ezekiel Elias Kayunga asobanuza uburyo bavoma gaz Methane.
Brig. Gen Ezekiel Elias Kayunga asobanuza uburyo bavoma gaz Methane.

Brig.Gen Ezekiel Elias Kayunga yatangaje ko gusura ibikorwa nk’ibi bigira icyo bifasha mu myigire y’abanyeshuri baba bashaka kugira ibyo biyungura. Abasirikare biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye Arusha baje mu Rwanda bavuye mu bihugu bitandukanye birimo Afurika y’Epfo, Namibia, Tanzania, Zimbabwe na Mozambique.

Aba basirikare basuye uruganda rukora gaz methane bashimye ikoranabuhanga u Rwanda rugezeho mu gukoresha amashanyarazi ndetse babwirwa ko gaz methane yakorwamo n’ibindi.

Abasirikare basura uruganda rwa Bralirwa.
Abasirikare basura uruganda rwa Bralirwa.

Ubu uruganda rwa gaz methane rukora megawatts 28 z’amashanyarazi buri munsi, rukaba rwaruzuye rutwaye akayabo ka miliyoni 15 z’amayero.

Biteganyijwe ko Leta izegurira uru ruganda abikorera kugira ngo barwagure bashobore kuvoma gaz methane nyinshi bacyemure ikibazo cy’amashanyarazi mu Rwanda kugera kuri megawatts 300 zicyenewe.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka