Abasirikare biga i Nyakinama basuye Akarere ka Ngoma

Itsinda ry’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, tariki 05/02/2013, basuye akarere ka Ngoma mu rwego rwo gusobanukirwa imikorere y’inama njyanama y’akarere ndetse n’uruhare ikorana buhanga ryagize mu kugirango akarere kagere ku iterambere.

Bagaragarijwe ishusho nyayo y’akarere ndetse n’aho kavuye mu myaka yashize ndetse n’aho kageze magingo aya, aho aba banyeshuri banahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye.

Major Kalisa Claude wavuze mu izina ry’ababanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Nyakinama yatangaje ko basobanuriwe ibintu byishi ku bijyanye n’imikorere y’inama njyanama y’akarere.

Visi Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard, yatangaje ko yishimiye kuba abo basirikare barifuje gusura akarere ka Ngoma kuko mu gihe bazaba barangije amasomo yabo bamwe muri bo bashobora kuzakorera muri aka karere bakaza bazi neza akarere ka Ngoma.

Abanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’ i Nyakinama basuye akarere ka Ngoma na Kirehe, abandi bakaba bari basuye utundi turere dutandukanye tugize igihugu.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka