Abasirikare bavuye muri Sudani y’Amajyepfo basize imyaka bafashije abaturage guhinga yeze
Batayo ya Gatatu ikubutse mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo, irishimira ko imyaka basize bafashije abaturage guhinga yeze. Bitewe n’ubukene bugaragara muri aka gace ngo abaturage ntibashobora no kwigurira amasuka yo guhingisha.
Uretse kuba Abanyasudani y’Epfo bari mu gice cy’ubutayu, bafite n’umutekano mucye ku buryo hari hakenewe ubufasha bwo gushimangira amahoro. Byatumye ingabo z’u Rwanda zigera kuri 850 zihoherezwa.

Uretse ibikorwa byo kugarura amahoro no gufasha ubuyobozi mu bikorwa byayo, izi ngabo zari zimazeyo umwaka zanagize uruhare mu kwita ku baturage mu by’ubuzima, gusana imihanda no kubafasa mu mibereho ya buri munsi.

Ibyo biri mu byo izi ngabo zakoreye Abanyasudani batazibagirwa, nk’uko byatangajwe na Brig. Gen. Andew Kagame, ubwo igice cya nyuma cy’izi ngabo cyasesekaraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 21/02/2013.
Yagize ati: “Twaguze amasuka 500 tuyaha mu cyaro kugira ngo bashobore kuyahingisha kuko twasanze bahingisha ibiti, dusanga ari ibintu bikomeye cyane. Dusanga tubahaye amasuka twaba tubigishije ikintu gikomeye cyane.
Dusize imyaka yeze, bakoresheje amasuka kandi bigishije n’abandi kugira ngo nabo bashobore kugura ibikoresho bashobore kubyaza umusaruro ibyo bakora ibyo ari byo byose”.

Ikindi cyashimishaga abaturage b’Abanyasudani ni uburyo bitabwagaho mu buvuzi, mu burinzi no kubasanira imihanda, nk’uko byatangajwe na Adjudant Charles Munyampundu, wabaga mu mujyi wa Juba ashinzwe uburinzi no gufasha abaturage mu kazi.

Brig. Gen. Kagame yatangaje ko nubwo akazi kagihari ko kugarura amahoro, ariko igikorwa bakoze ari uko byibura ubu hari igifatika bitakiri nka mbere, aho umutwe wa Lord Resistance Army wazaga guhungabanya umutekano w’abaturage.

Ibindi bikorwa by’ingenzi bakoze ni ugutunganya umuhanda w’ikibuga cy’indege mu mijyi ibiri ya Tambula na Yambio.

Aba basirikare 146 bakiriwe mu cyubahiro n’Umugaba mukuru w’Ingabo, Lt. Gen Charles Kayonga, nibo bari abanyuma muri batayo ya 3 yari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo. Bazasimburwa n’abandi batangiye kugenda mu byiciro.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi ni sawa kabisa. Birasobanutse cyane!!!!!!!!