Abasirikare bashoje amahugurwa barasabwa kurinda abaturage n’ubusugire bw’igihugu
Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abasirikare barangije amahugurwa mu ishuri rya gisirikare i Gako kuzirikana inshingano zikomeye bafite zo kurinda abaturage n’ubusugire bw’igihugu.
Kuri uyu wa 19/11/2012 abasirikare 308 basoje amasomo ya gisirikare bari bamazemo umwaka mu ishuri rya Gisirikare i Gako mu karere ka Bugesera bahawe ipeti rya sous lieutenant.
Mu muhango wo kubaha ayo mapeti, Perezida Kagame yababwiye ko Abanyarwanda babatezeho byinshi kuko bagomba kwiyubaka nk’abantu ariko bibuka ko hari ibisumbye ibyo birimo kurinda Abanyarwanda.
Yagize ati “ntimugiye mu kazi gusa kuko mugomba gukoresha ibyo mwigiye aha by’ingenzi mwubakira k’umuco w’igihugu, ndetse mugatanga umusanzu mwubaka umuryango mugari w’Afurika muhereye ku bihugu byo muburasira bwayo”.

Perezida Kagame yakomeje asobanura ko urwego abo basirikare bagezeho ari urwego rushingira ku gaciro nyarwanda no kuri kamere nyarwanda, ibyo bikaba biri mu muco no mu mateka w’ingabo z’u Rwanda.
Iryo peti ryahise rishyirwa ku ntugu zabo basirikare ndetse banarahiririra gutunganya neza imirimo ya gisirikare bagiye kujyamo.
Abitwaye neza muri ayo masomo amaze umwaka bashyikirijwe ibihembo. Uwabaye indashyikirwa muri gahunda z’amasomo ni Rurangwa Sam, naho Thomas Ritchie ni Umunyamerika ariko wifuje gukora igisirikare cy’u Rwanda akaba yarahize abandi mu myitwarire myiza.
Mu barangije ayo masomo harimo umunani bo mu bihugu biri kumwe n’u Rwanda mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, 27 ni ab’igitsina gore.
Bahawe amasomo, ajyanye n’urugamba, ajyanye no kuyobora ndetse n’arebana n’amateka y’u Rwanda nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Gako, Lt. Col. William Kayitare.

Abasirikare barangije amasomo yabo batangiye ari abanyeshuri 316 ariko harimo umwe witabye Imana azize indwara, abirukanywe kubera ibibazo by’imyitwarire mibi ndetse n’abatorotse.
Mbere yo gusoza ayo mahugurwa, Perezida Kagame yabanje gufungura inzu igizwe n’amagorofa abiri yubatswe mu kigo cya gisirikare ikazajya ikoreshwa nk’ibiro.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Abasirikare b’u Rwanda ndabashimira bakora akazi kenshi cyane . ndababaza n’ikibazo ushaka kujya mugisikare muri kadette kosi abigenza ate?
nikaruibu dufatanye kubaka urwatubyaye ndavuga urwanda muzanye ubumenyi mwize twime amatwi abisha turebe iyotuvuye naho tugeze inzira iricari ndende karibuni sir tks