Abasirikare barangije amasomo bazashingwa imirimo ikomeye-Kagame

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko abasirikare bakuru 46 barangije amasomo yabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama (Rwanda Defense Force and Senior Command College) bazahabwa imyanya ikomeye mu buyobozi bw’ingabo z’igihugu no mu butumwa bw’amahoro butandukanye ingabo zirimo.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangarije kuri uyu wa Gatanu tariki 06/06/2014, ubwo yayoboraga umuhango wo kurangiza amasomo kw’abasirikare bakuru 36 bo mu Rwanda n’abandi 8 bo bihugu byo Karere k’Ibiyaga bigari bari bamaze umwaka biga amasomo yo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishuri rukuru rya gisirikare rya Nyakinama.

Perezida Kagame yabwiye abo basirikare bakuru ko ubumenyi babonye mu gihe cy’umwaka bamaze muri iryo shuri bufungura imiryango yo guhabwa inshingano zitoroshye. Yagize ati: “Ubumenyi mwungutse bubategurira gushingwa imyanya iremereye kandi itoroshye y’ubuyobozi mu kubungabunga umutekano w’igihugu no guteza imbere umutekano mu karere.”

Perezida Kagame hamwe n'abasirikare barangije amasomo yo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishuru rikuru rya gisirikare.
Perezida Kagame hamwe n’abasirikare barangije amasomo yo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishuru rikuru rya gisirikare.

Mu ijambo yagejeje ku bayabozi bakuru ba gisivili na gisirikare ndetse n’abafasha babo, Umukuru w’igihugu yavuze kandi ko igisirikare cy’u Rwanda kigomba kugira ubushobozi n’ubumenyi bujyanye n’igihe kugira ngo kibashe guhangana n’ibyaha by’iterabwoba biri mu karere u Rwanda rurimo.

Aba basirikare bakuru basoje amasomo yabo nyuma gato y’uko mu Karere ka Musanze habaye ibikorwa byo guhungabanya umutekano ariko ababikoze barimo n’abayobozi b’imirenge n’utugari batawe muri yombi.

Aha, Perezida Kagame yongeye kunenga imiryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu n’ibihugu bivugira abambari ba FDLR bagifite ibisigisi by’ingengabitekerezo ya Jenoside ko u Rwanda ruzi neza uko rwicungira umutekano, ngo nta muntu rushobora kwigiraho umutekano kuko bazi inyungu z’Abanyarwanda kurusha abandi bantu bose.

Perezida Kagame asuhuza abandi bayobozi bitabiriye umuhango.
Perezida Kagame asuhuza abandi bayobozi bitabiriye umuhango.

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, na we witabiriye uyu muhango yavuze ko kuba abo basirikare bigana baturuka mu bihugu bitandukanye, batarahura gusa ubumenyi, ikindi bibafasha kubaka ubucuti buzabafasha gutahiriza umugozi umwe mu bijyanye n’umutekano kugira ngo haboneke amahoro ahamye mu karere k’ibiyaga bigari.

Nubwo ishuri rya Rwanda Defense Force and Senior Command College rimaze imyaka ibiri ngo ryateye imbere nk’uko byemezwa Gen. Kabarebe ariko rikaba rikeneye ibitabo bihagije n’ibikorwaremezo byo kwidagadura.

Major. Ben Kayirangwa, umugore umwe w’umu-ofisiye umaze imyaka 20 mu gisirikare cy’u Rwanda warangije amasomo ye, yemeza ko n’abakobwa bashoboye gutanga umusanzu wabo mu gucunga umutekano w’igihugu.

Ati: “Urebye muri history (amateka) abategarugori bari intwari ni ukuvuga ko icyo abagabo bakora natwe twagikora, kubungabunga umutekano ntabwo ari iby’abagabo bonyine n’abategarugori natwe twabikora.”

Perezida Kagame ageze mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama.
Perezida Kagame ageze mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama.

Mugenzi we witwa Patrick Tushabe ukomoka mu ngabo za Uganda (UPDF) ahamya ko yungutse ubumenyi kandi yabonye inshuti ziva mu bihugu bitandukanye. Asanga ikibazo cy’iterabwoba kizakemurwa no gushyira hamwe kw’ibihugu by’akarere.

Amasezerano yo gutabarana hagati ya U Rwanda, Uganda na Kenya mu gihe hari igihugu gitewe ngo agiye gutangira gushyirwa mu bikorwa mu minsi iri imbere; nk’uko byatangajwe na Perezida Kagame.

Muri uyu muhango abasirikare batatu ari bo Maj. Patrick Nyirishema, Maj. Ezra Kukundankwe na Maj. Akili bahize abandi mu masomo bashyikirijwe ibihembo bw’ishimwe n’umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo.

Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama ryafunguye imiryango tariki 23/07/2012, iki kikaba ari icyiciro cya kabiri cy’abasirikare bakuru 46 barangije amasomo ari ku rwego rw’icyiciro cya maitrise cyangwa post-graduate, 36 bava mu ngabo z’u Rwanda naho abandi umunani bakomoka mu ngabo za Uganda, u Burundi, Kenya na Tanzaniya.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

inshingano zikomeye zirahari ariko natwe banayarwanda tubafashe tumenyako umutekano ureba twe mbere nambere , umuteknao uhera kuri bumuntu kugiti cye , ubundi bigafata mumuryango bih=gahereza nigihugu cyose, ntitwemerere ikibi icyo aricyo cyose kutwinjirira , ubundi igisirikare cyacu kikadufasha icyatubanye ingume icyatunaniye, tukareba ko igihugu cyacu kitaba uko tukifuza

manzi yanditse ku itariki ya: 7-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka