Abasirikare bakuru 28 bo muri EAC bashoje amahugurwa bagiriraga mu Rwanda
Kuri uyu wa kane tariki 22/03/2012 abasirikare bakuru bagera kuri 28 baturutse mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bashoje amahugurwa yigaga ibijyanye n’amategeko ya gisikare ku makimbirane n’imyitwarire igenga umurimo wa Gisirikare.
Aya mahugurwa yaberaga mu ishuri rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama mu karere ka Musanze mu gihe cy’ibyumweru bitatu yari agamije kwongerera ubumenyi aba basirikare mu bijyanye n’uburyo umusirikare ashobora kwitwara mu bihe by’intambara kandi akubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ubusanzwe ibihe by’intambara bigira amategeko n’umurongo bigenderaho ariko kandi intambara si umukino uraho umeze neza ku buryo impande zombi zigendera kuri ayo mategeko nk’uko umwe mubayitabiriye abivuga.
Yagize ati “akenshi intambara ni ikintu cy’akavuyo kandi akenshi ntigenda uko biba byatekerejwe, niyo mpamvu abayobozi baba bagomba gufata ingamba zikarishye mu gihe cy’urugamba”. Aya masomo rero yari ayo kubafasha kumenya uko bakwitwara muri ibyo bihe biba bitoroshye.
Asoza aya mahugurwa, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt. Gen. Charles Kayonga, yavuze ko aya mahugurwa yaje akenewe kuko ibihugu byo mu karere byinshi bivuye mu ntambara ibindi bikaba bikigaragaramo amakimbirane.
Yasobanuye akamaro k’ayo mahugurwa muri aya magambo: “kubera ko isi igenda irushaho kwinjira mu bihe bibi birimo ibikorwa by’urugomo, ibyaha ndengakamere, iterabwoba n’ibindi, birasaba ko abasirikare bakuru bagira ubushobozi bwo guhangana nabyo mu buryo nyabwo kandi bw’umwuga”.

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Frans Makken, wari witabiriye uyu muhango yasabye abahawe amahugurwa guha agaciro ubumenyi bakuye mu masomo bahawe bita ku mategeko n’imyitwarire biranga umusirikare mu gihe cy’intambara.
Nk’uko abahawe aya masomo babitangaza, aya mahugurwa yabongereye ubumenyi bukenerwa mu gihe cy’intambara kandi ngo bari babukeneye.
Lieutenant Colonel Zuberi Muvunyi ati “mu gihe cy’intambara buri wese aba yita ku guhashya umwanzi atitaye ku bandi bikaba byatuma hagwa n’ubuzima bw’inzirakarengane nk’uko twabibonye mu Rwanda ubwo Ex FAR yajyaga kwica abaturage aho kugira ngo irwane, ubu twahawe ubumenyi kandi bwatumye twumva twiyemeje kuzabushyira mu bikorwa”.
Ibi byashimangiwe na mugenzi we w’Umurundi, Major Hakizimana Trence, wavuze ko yungutse byinshi kandi bizamugirira akamaro we n’ingabo z’u Burundi muri rusange dore ko ubu ziri no mu butumwa bw’amahoro muri Somalia ahari intambara muri ibi bihe.
Ati “aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko azagira umumaro no kuri buriya butumwa turimo”.
Aya mahugurwa ni aya 3 yateguwe n’ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Nyakinama, yatangijye ku itariki 05/03/2012 asozwa ejo hashize tariki 22/03/2012.
Marie Josee Ikibasumba
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
sir, nzuri sura picha
yorumlasak