Abasirikare ba Zambia baje kwigira ku Rwanda gusiramura hakoreshejwe PrePex
Abasirikare bakuru b’abaganga baturutse mu gihugu cya Zambia bari mu ruzinduko mu Rwanda, aho baje kwiga ibijyanye n’uburyo bwo gusiramura abagabo hatarinzwe gukoreshwa ikinya kandi usiramuwe agakira mu gihe gito.
Brig Gen Dr Mulela waje ayoboye iyi kipe y’abaganga yagize ati “Twumvise ko mu Rwanda ubu buryo bushya bwo gusiramura abagabo bukoreshwa, ni yo mpamvu twaje kwigira ubu bumenyi hano mu Bitaro bya Gisirikare by’URwanda. Kandi turifuza kujyana ubu buryo bushya bwo gusiramura mu gihugu cyacu. Murabizi ko ari bumwe mu buryo bufasha mu gukumira icyorezo cya Sida”.

Ubu buryo bwo gusiramura abagabo hakoreshejwe PrePex bumaze imyaka itatu butangiye mu Rwanda kandi umwihariko bufite ni ukuba budasaba ibikoresho bihambaye cyangwa se ubumenyi buhanitse; nk’uko byasobanuwe na Lt Col Dr J. Paul Bitega ni umuganga mu Bitaro bya gisirikare by’u Rwanda wakoze ubushakashatsi mu gusiramura hifashishijwe PrePex.

Ibihugu bitandukanye by’Afurika bimaze kuza kwigira ubu buhanga bwo gusiramura mu Rwanda birimo Botswana, Zimbabwe, Mozambique, Uganda, Kenya na Zambia.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Birakwiye ko abategetsi bakuru aribo bakwiye gutanga urugero bisiramuza aho kujya gufata abaturage kandi abanshi tutanabyifuza. Govement, abadepite, ba ministre ni mutere intambwe mwereke abaturage iryo terambere mbere yo kujya kwigisha amahanga.
Ubuvuzi mu rwanda bumaze gutera intambwe ishimishije mu gukoresha ikoranabuhanga!ni ibintu byiza kubona dusigaye tubera abandi ishuri nyuma y’igihe gito tumaze tuvuye mu byago bitagira izina.