Abasirikare ba RDF batangiye koherezwa mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki 16/01/2014, indege ya gisirikare y’America (C17) yahagurukanye igice cya mbere cy’ingabo z’u Rwanda (RDF) zigiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (CAR).
Abasirikare b’u Rwanda bazajya mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bose bagera kuri 850 bakazagenda mu byiciro bitandukanye kuva uyu munsi kugera tariki 20/01/2014. Abagiye kuri uyu wa kane bayobowe na Lt Col Jean Paul Karangwa.
Umuhango wo guherekeza izi ngabo, wayobowe n’umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo hamwe na ambassaderi w’America mu Rwanda ndetse n’abandi bayobozi batandukanye mu gisirikare cya America.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig.Gen. Joseph Nzabamwita yavuze ko izi ngabo zoherejwe muri Centrafrique arizo muri batayo ikoresha ibikoresho binini bya gisirikare, ibi bikaba bijyanye n’inshingano bahawe arizo; kurinda umutekano w’abaturage ba kiriya gihugu, guhashya umwanzi mug ihe bibaye ngombwa ndetse no gucunga umutekano w’abayobozi bakuru.
Yagize ati “Ubusanzwe ingabo u Rwanda rwoherezaga ni izagiye kubungabunga umutekano zikaba zitwaza imbunda ntoya zisanzwe. Izi ngabo zerekeje muri Centrafrique ni ingabo zikoresha imbunda nini (mechanized infantry battalion) zikaba zizacunga umutekano ndetse zikanahangana n’umwanzi igihe bibaye ngombwa”.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda kandi avuga ko ubunararibonye bw’ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga umutekano ari ibisanzwe, kandi bakaba bamaze iminsi bakora imyitozo ya gisirikare izabafasha gukora akazi kabo neza nk’uko bisanzwe.

Gahunda igamije kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MISCA) yashyizweho nyuma yuko iki gihugu kimaze igihe cyibasiwe n’amakimbirane n’ubwicanyi hagati y’abakirisitu n’abayisilamu biturutse ku kuba umutwe wa SELEKA wahiritse ubutegetsi ugizwe n’abayisilamu.
U Rwanda rwohereje abasirikare muri Repubulika ya Centrafrique nyuma yaho umuryango w’Afrika yinze ubumwe (AU) isabiye u Rwanda ko rwabaha ubufasha bwo kugarura amahoro muri iki gihugu, ndetse bakuzuza inshingano za gisirikare zirimo kurinda abaturage ndetse n’ubusugire bw’igihugu.
Umwanzuro wo kohereza ingabo z’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique wemejwe nyuma y’inama y’umutekano muri AU yateranye kuwa 19 Nyakanga 2013.
Igikorwa cyajyanye no kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi
Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, yatangarije Kigali Today ko igikorwa cyo kohereza izi ngabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique cyateguwe mu rwego rujyanye no kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994, ikaba ari ishusho yuko u Rwanda rutazahwema gutera ingabo mu bitugu ibihugu ruharanira kubungabunga umuturage aho ari hose ku isi.
Ati “Mu gihe isi yose yirengagije u Rwanda igihe rwari mu makuba ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa cyakozwe mu gihe twibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango twereke amahanga ko kuva Abanyarwanda bibohoye ayo mahano batazahwema no guharanira kubungabunga amahoro n’umutekano w’abaturage ku isi”.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigiye mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MISCA) nyuma yaho ingabo z’u Rwanda ziri no mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS), mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani Darfur (UNAMID), ndetse no mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mali (MINUSMA).
U Rwanda rufite ingabo zigera ku 4000 ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, rukaba ari n’urwa gatandatu ku isi mu kugira umubare munini w’abasirikare bakora iki gikorwa ku isi.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri ubushozozi bw’ingabo za RDF ntibugereranywa
kandi twizeyeko muzahagararira igihugu cyacu neza,
burya umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye ntaniganwe ijambo ahorana umurava mubyo akora byose nk’umwana w’ u rwanda aharanira ubumwe bw’abanyarwanda
RDF,twizeyko izakora akazineza kdi abakongomani FRDC nibabizana bazongera bakubitwe rector verson
Byari ngomba ko iznobere nkamwe muhatabara gitwari..kandi mwaritabajwe kuko muzwiho ubunararibonye!! turabashimira ubutwari muhorana kandi muzabuhorane igihe cyose!!
God Bless ur travel in all !! kandi muzagaruke amahoro!! Nimubatabare nubwo abacu birengagijwe igihe twari mu mage!!
Ndabizi ko aho mugiye muzerekana ko muri iz’amarere kandi murabihorana!! Imana ibagende imbere..
Nibagende kandi tubizeyemo ubudahangarwa mu guhangana N’uwahungabanya umutekano w’abaturage uwari we wese!