Abasirikare b’Ababiligi n’Abatutsi bicwaga ngo bazize impamvu zimwe
Abayobozi b’igihugu cy’u Bubiligi baje mu Rwanda kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko ubufatanye bw’ibihugu byombi buzahoraho kuko ngo bisangiye amateka ya Jenoside; aho bavuga ko impamvu zatumaga Abatutsi bicwa, ari zo zicishije abasirikare 10 n’abasivili 12 b’ababiligi.
Ku rwibutso rw’abo basirikare bari baje mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda, Ministiri w’Intebe wungirije akaba na Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Didier Reunders yavuze ko Ababiligi biciwe mu Rwanda, ngo bazize poropagande ya Leta ya Habyarimana yarwanyaga u Bubuligi ivuga ko ari icyitso cy’Inkotanyi.
Reunders yagize ati: “Bamwe bishwe bazira ko bashakanye n’Abatutsi, abandi bazira poropagande yanyuzwaga cyane cyane kuri radio ‘Mille collines’, yavugaga ko Ababiligi ari ibyitso by’Inkotanyi, ikanabashinja guhanura indege yari itwaye Habyarimana”.

Ububiligi buremera amakosa yo gutererana Abanyarwanda n’Ababiligi bicwaga muri Jenoside, ngo bukaba buzakomeza gusaba amahanga kwicuza, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya Jenoside ahandi hose ku isi, nk’uko Ministiri Reunders yakomeje kubitangaza.
Mu kwibuka abasirikare 10 n’abasivile 12 b’ababiligi bishwe muri Jenoside, kuri uyu wa kabiri tariki 08/4/2014, Ministiri w’u Bubiligi ushinzwe ubutwererane, Jean Pascal Labille, we yijeje u Rwanda ko igihugu cye kizakomeza gufata no kugeza mu butabera, abantu bose bakekwaho ibyaha bya Jenoside.
Labille yongeyeho ati: “U Bubiligi buzakomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu bijyanye n’ubukungu no guhindura imibereho myiza. Nta muntu ushobora guhindura amateka, ariko ashobora kubaka ejo hazaza heza; niyo mpamvu Abanyarwanda bakwiye guhaguruka bakiteza imbere aho guheranwa n’agahinda”.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, Umunyamabanga uhoroharo muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga, Mme Jeanine Kambanda yabwiye Ababiligi ko u Rwanda rwo mu gihe cya Jenoside atari rwo Rwanda rw’iki gihe; akaba yabizezaga ko ubwicanyi bwabaye ku Banyarwanda n’Ababiligi butazongera ukundi.
Abasirikare 10 b’ababiligi, bari biganjemo abafite ipeti rya Caporal baje mu Rwanda mu butumwa bw’amahoro muri 1994, aho bari bashinzwe kurinda uwari Ministiri w’intebe, Agathe Uwiringiyimana.
Abo basirikare baje kwicirwa mu ikambi ya gisirikare yitwaga Camp Kigali ku itariki ya 07/4/1994. Amazina yabo ni Bassine Bruno, Debatty Alain, Dupont Christophe, Leroy Yannick, Lhoir Stephane, Lotin Thierry, Meaux Bruno, Plescia Louis, Renwa Christophe na Uyttebroeck Marc.

Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo Banyabyaha Bakurikiranwe Ahobarihose Kandi Nimubafata Muzabahane.